HEC yiseguye ku banyeshuri 416 biga muri RP batazahabwa inguzanyo

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yiseguye ku banyeshuri 416 bari bamaze amezi arenga atatu biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), nyuma yo kubahakanira ko nta nguzanyo(buruse) bazahabwa.

Dr Rose Mukankomeje
Dr Rose Mukankomeje

Aba banyeshuri bari bamaze igihe biga mu mashami ya RP muri za IPRCs hirya no hino mu Gihugu kuva mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka, n’ubwo HEC yari yarabahakaniye ko itazabaha buruse.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2022 Kigali Today yari yakoze inkuru igaragaza kwinuba kw’abo banyeshuri bari bararangije amashuri yisumbuye mbere y’umwaka wa 2021/2022, bagasubika kwiga babitewe n’impamvu zitandukanye bari baramenyesheje RP, na yo ikabemerera ko bazaza bamaze gukemura ibyo bibazo.

Abo banyeshuri bavuga ko baje gusaba gusubukura amasomo mu ntangiriro z’uyu mwaka bakabyemererwa n’ubuyobozi bwa RP, ndetse batangira no kwandika basaba inguzanyo ya buruse na yo barayemererwa.

Bavuga ko bahise bajya iwabo mu myiteguro yo gushaka amafaranga yo kwiyandikisha muri Kaminuza (RP) angana n’ibihumbi 57Frw, hamwe n’ayo kwishyura icumbi n’amafunguro mu gihe baba bataratangira gufata buruse.

Benshi bavuga ko iwabo basigaye mu bukene bukabije nyuma yo kugurisha amatungo, amasambu n’indi mitungo kugira ngo babone amafaranga yo kujyana abo banyeshuri kwiga.

Bamaze igihe gito bageze ku ishuri ndetse banatangiye amasomo yo kwimenyereza(induction courses), ku itariki ya 28 Gashyantare 2022 ngo batunguwe no kubona HEC ifunga urubuga bari baraboneyeho ko bemerewe inguzanyo.

Bavuga ko HEC yahise ifungura urundi rubuga rugaragaza ko abagomba kwiga muri IPRC muri uyu mwaka wa 2022 ari ababonye amanota ari hejuru ya 75% mu mwaka ushize wa 2021, kandi bararangije amashuri yisumbuye muri uwo mwaka gusa.

Umwe mu banyeshuri bavugiye kuri Televiziyo y’u Rwanda dukesha iyi nkuru, yagize ati “Umukobwa twaganiriye yambwiye ko adashobora gutinyuka gusubira iwabo ahubwo ngo agiye gushaka umuhungu w’umuterankunga uzajya amwishyurira.”

Ati “Wakwibaza ngo ‘uyu muhungu azamwishyurira birangirire aha! Mu yandi magambo ni uko hashobora kuzaba abakobwa benshi bazatwara inda zitateguwe”.

Undi munyeshuri witwa Sandrine Uwizeyimana yagize ati “Ndacyari ku ishuri, natinye gutaha kuko navuye iwacu bagurishije umurima, natinye no kubibabwira”.

Aba banyeshuri bari baragejeje ikibazo ku nzego zitandukanye zirimo Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu(CLADHO).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 kuri Televiziyo y’u Rwanda habaye ikimeze nk’urukiko, kuko bamwe muri abo banyeshuri baherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO Emmanuel Safari, bagiye impaka n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje.

Safari avuga ko abo banyeshuri barenganye ashingiye ku kuba ikoranabuhanga banyuzemo biyandikisha banasaba inguzanyo ritarafunzwe mbere y’igihe, rigategereza ko babanza kugurisha utwabo.

HEC ivuga ko amabwiriza ashingirwaho muri uyu mwaka mu gutanga inguzanyo ku banyeshuri batangiye kwiga muri za IPRC ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda atazahinduka, kandi akaba arimo guheeza benshi bitewe n’ingengo y’imari idahagije.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yahise asaba imbabazi abanyeshuri ba IPRC batazahabwa inguzanyo, agira ati “Ntabwo nakwicara kuri Televiziyo y’u Rwanda ngo ntange icyizere cy’ibintu ntafite, rwose gusaba imbabazi jyewe ndazisabye, iyaba nari mfite ngo MINICOFIN impereze amafaranga, ariko na yo ntayo ifite”.

Dr Mukankomeje avuga ko mu banyeshuri bo muri RP bagera ku 4,172 basabye inguzanyo yo kwiga, abayihawe ari 3,450, ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda abasabye inguzanyo bagera ku 10,592, ariko muri bo abayihawe ngo ntibarenga ibihumbi icyenda.

Dr Mukankomeje avuga ko impamvu abo banyeshuri ba RP batinze guhabwa igisubizo cya nyuma, ngo yifuzaga ko haboneka umubare muto w’abasaba buruse yo kwiga Kaminuza y’u Rwanda, kugira ngo hasaguke amafaranga yo kwishyurira abo bafite ikibazo.

Umuyobozi Mukuru wa HEC akavuga ko ababajwe n’uko muri Kaminuza y’u Rwanda na ho habonetse abarenga 1,000 batazahabwa iyo nguzanyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze cyane kumakuru meza mutugezaho gusa hec yisubirrho iyo bavuga ngo ingengo yimari ntabwo bateganyije abanyeshuri barangije mbere ya 2021 nibyo pee ariko bajye batangaza itangazo rigaragazako abanyeshuri batemerewe inguzanyo mbere yo gutangira Gusaba ibigo.
Urugero nange narangije 2019 nize LKK nagize 64 nahawe ikigo nimwa inguzanyo ikibazo mbaza niki ese imyanzuro yarafashwe ko bazanjya baha bruse abarangije uwo mwaka gusa ubwo aba 2019 ndetse nabo bahuye nicyo kibazo birarangiye? Murakoze

NDACYAYISENGA pacifique yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Aha niho hava amagambo iyo bamwe bayihawe abandi bakayibura birutwa nuko abo bose bayibona ikibazo kikazigwa ubutaha ibaze umuntu watsinze 2020 akabona bourse haboneka akabazo mubyangombwa nubu akaba atemerewe gukoresha iyo yali yarahawe akajya guhinga !!

Lg yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Ntibyoroshye natwe twemerewe inguzanyo aruko turekaramye ntiturajya muri sisitemu ngo dusinye amasezerano, mutubarize ababishizwe niba tuzajyamo ngo natwe dusinye nkabandi kugirango tubone buruse? Murakoze!

Nirere floride yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka