HEC siyo ifunga amashuri ahubwo ni twe tubyitera- Dr.Habumuremyi Damien

Umuyobozi wa Christian University of Rwanda (CUR), DR. Habumuremye Damien, aravuga ko gufungwa kwa za kaminuza,kwabayeho mu minsi ishize, ba nyirazo ari bo babifitemo uruhare.

Christian University of Rwanda
Christian University of Rwanda

Ibyo DR. Habumuremyi Damien umuyobozi wa Kaminuza yigenga ‘CUR’, yabigarutseho ubwo muri iyi kamunuza hatangizwaga umwaka wa mashuri wa 2017-2018, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2017.

Yagize ati “erege reka nk’ubwire, inama nkuru y’mashuri makuru na Kaminuza HEC, siyo afunga amashuri, ahubwo yo icyo ikora ni igenzura, hari icyo twita clarification framework, yerekana neza ibyo ikigo kugirango kibe kaminuza kigomba kuba cyujuje.”

Arakomeza ati “HEC rero icyo ikora iragenzura ko ubyujuje, none se niba wowe wikoreye igenzura, ugasanga ntubyujuje, urumva atari wowe uzaba wifunze? Niwuzuza ibyo clarification framework igusaba, bazagufungira se bagushakaho iki?”

Uyu muyobozi akaba yabivuze ahumuriza abanyeshuri b’iki kigo, abasaba kumva ko nta bwoba bakwiye kugira bwo kuba hari kaminuza ziri guhagarikirwa amasomo cyangwa gufungwa burundu, ngo bibaze ko na CUR ariko bizayigendekera.

Abanyeshuri b’iyi Kaminuza bagaragaza impungenge ariko bagasaba abayobozi b’iyi kaminuza gukora ibyo biyemeje, kugirango ntibazatakaze umwanya.

Gatabazi Junior umwe mu banyeshuri ati “nta kuntu utagira impungenge, ubona abandi banyeshuri bafungirwa ibigo byabo, birababaza kuba watangiye umushinga wa kaminuza nukuntu uvuna, wagera hagati bati, turabahagaritse, ugasanga ahanini abanyeshuri nibo bigizeho ingaruka.”

Arongera ati “gusa kubera ko tuziko umuyobozi w’iyi kaminuza, amaze igihe kinini mu burezi, turizera ko izi mpungenge zizashira”.

Christian University of Rwanda, yatangiye mu kwezi kwa kabiri, uyu mwaka wa 2017, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri 1000 batangiye kuyigamo, ikavuga ko yitegura kugaba amashami hirya no hino mu gihugu, aho yahereye mu karere ka Karongi.

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka