HEC igiye gushyiraho amabwiriza akakaye ku bashaka gushinga kaminuza

Inama Nkuru ishinzwe Amashuri Makuru (HEC) irateganya gushyiraho amabwiriza akakaye ku bashoramari bateganya gushinga kaminuza zigenga n’amashuri makuru mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi muri ibyo bigo.

Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru wa HEC (Ifoto Internet)
Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru wa HEC (Ifoto Internet)

Ayo mabwiriza agiye gushyirwaho nyuma y’uko mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka hari kaminuza eshatu zafunzwe burundu zizira imicungire idahwitse bigatuma n’ireme ry’uburezi zitanga rikemangwa.

Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa 16 Nyakanga 2020, Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje yavuze ko batazihanganira kaminuza zitigisha uko bikwiye.

Ati “Turimo gutegura ibizagenderwaho ku bashaka gutangira za kaminuza zigenga, bikazasohoka bidatinze ariko bikazaba bishaririye. Ntituzihanganira kubona kaminuza ziha uburezi butuzuye abana b’u Rwanda”.

Ati “Usanga hari za kaminuza ziba ziteganya guhemba abarimu zikoresheje inguzanyo za Banki cyangwa amafaranga abanyeshuri bishyura. Ibyo bisobanuye ko niba abanyeshuri batishyuye, abarimu n’abandi bakozi batazahembwa, ayo makosa ntabwo twifuza kongera kuyabona”.

Avuga kandi ko nubwo ayo mabwiriza azaba akakaye, icyo azaba agamije ari ukugira ireme ry’uburezi, akanasaba abanyeshuri kujya bashishoza mu gihe bagiye guhitamo kaminuza bazigamo ndetse bakanareba uburezi bahabwa.

Amwe muri ayo mabwiriza ahanini ni ajyanye n’inyubako kuko ngo HEC idashaka uzaza gushinga kaminuza yigenga akodesha aho gukorera, nk’uko Dr Mukankomeje abisobanura.

Ati “Niba uje gushinga kaminuza, ntidushaka ko uza ugakodesha inzu i Kigali cyangwa ahandi mu ntara ngo zibe ari zo werekana. Ubundi ugasanga umuntu afite ideni rya za miliyoni, niba uje mu burezi, shora amafaranga hanyuma ubanze wubake aho uzakorera kuko si ibintu by’umunsi umwe ahubwo ni umushinga mugari uba watekereje”.

Ati “Ikindi agomba kutwereka amafaranga afite, kuko akenshi barindira ko abanyeshuri bishyura kugira ngo bishyure abarimu ndetse banishyure aho bakorera. Niba se abanyeshuri bagabanutse, ukaba ufite abarimu udahemba na ya nzu itishyuye, abana batanga amafaranga akajya kwishyura amadeni yafashwe kera, si byo”.

Ati “Ubundi ikiguzi cy’uburezi ni uko amafaranga ntaze ahabwa mwarimu hanyuma na we akanyigisha. Ariko niba nyatanze akazajya kwishyura ideni ryafashwe mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, ibyo ntabwo ari byo. Umuntu natangire afite amafanga ahagije arimo ayo guhemba abarimu mu myaka runaka hanyuma ayo abanyeshuri bagenda batanga ayashire mu bindi”.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko ikindi kigiye gushyirwamo imbaraga ari ukongera abakozi bazakora igenzura rihoraho muri za kaminuza kandi ngo nta kitagenda neza na kimwe kizihanganirwa, cyane ko ngo bakuye isomo ku makosa yabaye mbere.

Kaminuza ziherutse gufungwa ni UNIK imenyerewe ku izina rya INATEK yo mukarere ka Ngoma i Burasirazuba, hari kandi Christian University of Rwanda yakoreraga mu Mujyi wa Kigali ndetse na Indangaburezi College of Education (ICE) yakoreraga mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, zose zikaba ziregwa imicungire mibi harimo no kudahemba abarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese izihari zo zifite ireme ? ubu se uwakora business yo gushinga Kaminuza yaba ari kubara ? ikibazo no mu itangwa ry’akazi usanga badagaha umuhanga kubera interview bashyize kuri 50% ,usanga umuntu watsindaga mu ishuri bimugoye ariwe utsinda ibizami by’akazi ,ese ubwo yamenye ubwenge atakiga ? injustice ntawamenya igihe izarangirira.

sebihe yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka