Hari ubutwari bubihishemo mutazi - Guverineri Gatabazi muri INES

Abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri, baravuga ko ikinini bungukiye mu kiganiro ku butwari, ni ukumenya ko nabo bashobora kuvamo intwari.

Guverineri Gatabazi yasabye abanyeshuri kuba intangarugero
Guverineri Gatabazi yasabye abanyeshuri kuba intangarugero

Ni mu kiganiro cyatanzwe na Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mutarama 2019, aho abanyeshuri beretswe ko bashobora kuba intwari mu gihe batunganyije neza inshingano bashinzwe.

Guverineri yababwiye ko hari ubutwari bubihishemo batazi, abibutsa ko ubutwari budashingiye ku rugamba gusa ahubwo ko bashobora kuba intwari bagendeye kubikorwa bakorera igihugu bahereye aho batuye.

Yagize ati “Iki gihugu kuba gitekanye ni uko cyubakiye ku buyobozi bwiza, hari abitanze kugira ngo igihugu kigere aheza kiri, kuba intwari kuri mwe birashoboka, kuba intwari si ukurwana urugamba gusa, ushobora no kubiharanira bitewe n’uburyo witwara muri bagenzi bawe, aho utuye n’ibikorwa ukora”.

Amagambo abo banyeshuri babwiwe na Guverineri Gatabazi bavuga ko yabafashije kandi ko bagiye kuyubakiraho bitoza umuco w’ubutwari, ngo bari bazi ko intwari zigaragarira mu bikorwa bikomeye nko ku rugamba gusa.

GuVerineri Gatabazi yibukije abanyeshuri bo muri INES ko nabo bavamo intwari mu gihe babiharaniye
GuVerineri Gatabazi yibukije abanyeshuri bo muri INES ko nabo bavamo intwari mu gihe babiharaniye

Senkware Fidele agira ati “iki kiganiro kidufashije byinshi nk’urubyiruko, abenshi twari tuzi ko ubutwari butatureba ko hari ababukoze kera twe ko budashobora kutugeraho, ariko tumenye ko igihe cyose ushobora gukora igikorwa cyiza, haba muri sosiyete ubamo, haba aho utuye tumenye ko waba intwari, nk’urubyiruko batubwiye ko urugamba turimo rutari urw’amasasu ahubwo ko inzira y’ubutwari ari ugusigasira ibyagenzweho tugana iterambere”.

Umutobi Elianne yagize ati “intwari tureberaho ni izabohoje igihugu ariko aho tugeze guharanira ubutwari ni uguhangana n’ibibazo biriho cyane cyane urubyiruko tugashakisha uburyo twabyaza umusaruro ibyo dukura mu mashuri duharanira iterambere kandi tudatatira umurage twasigiwe n’intwari”.

Mu byo Guverineri Gatabazi kandi yababwiye bishobora kubagira intwari, hari ukugira umutima ukomeye kandi ukeye, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda igihugu, kugira umuco w’ubupfura, no kwiyemeza.

Ibyo byose ngo umuntu yabigeraho mu gihe yirinze ubunebwe, n’ingeso mbi zirimo ubusinzi, ubusanmbanyi, ubwomanzi n’izindi zishobora guhungabanya umutekano w’igihugu n’ubuzima bw’abagituye birimo ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ni ibiganiro bikomeje kubera hirya no hino mu bigo binyuranye bw’amashuri mu karere ka Musanze, aho urubyiruko rusobanurirwa gahunda y’ubutwari.

Bamwe mubahagarariye abanyeshuri bafashe ifoto y'urwibutso na Guverineri Gatabazi n'umuyobozi wungirije muri INES
Bamwe mubahagarariye abanyeshuri bafashe ifoto y’urwibutso na Guverineri Gatabazi n’umuyobozi wungirije muri INES

Guverineri Gatabazi avuga ko kwigisha ubutwari urubyiruko ari uburyo bwo gutegura abana bato bazayobora igihugu mu myaka iri imbere.

Ati“urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu nk’abantu baragijwe igihugu muri rusange kandi bize bari mu ishuri, bafite imbaraga zo gukora kandi bafite inshingano zo kurinda ibyagezweho banabiteza imbere, niyo mpamvu y’ibi biganiro mu kubatoza kuzaba intwari mu gihe kiri imbere”.

Ni ibiganiro bitangwa mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intwari, uzaba ku itariki 1 Gashyantare 2019 mu nsanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka