
Kuri uyu wa Mbere tarki 5 Gashyantare 2018, niho iki kibazo cyatahuwe ubwo abakozi ba Ministeri y’uburezi basuraga Akarere ka Kayonza kugira ngo barebe uko uburezi buhagaze.
Dr Martin Ntawubizi, Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, umwe mu bagize itsinda ry’Abasura ibi bigo yavuze ko ari inshingano za bose kuko n’abarezi baba bakwiye gutoza abanyeshuri babo gufata neza ibikorwaremezo.
Yagize ati "Usanga nta mirimo yindi babatoza uretse kubigisha amasomo asanzwe. Kutabatoza ibyo ni ko kubima uburere, bongeraho no kubabuza uburenganzira bwabo kuko twasanze babima amazi n’umuriro.”

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye ibigo by’amashuri guha abana uburenganzira ku muriro n’amazi byabafunze, kugira ngo babashe kwiga uko bikwiriye.
Bamwe mu barezi usanga bitana ba mwana n’ababyeyi, ah bavuga ko uruhare runini ari urw’ababyeyi kurera abana babo, nk’uko umwarimu witwa Mukansoro Marie Jeanne yabivuze.
Ati ”Abana baturuka mu miryango yifashije usanga ntacyo bakora iwabo. Bagera na hano ntibagire ikintu batekereza gukora, ndetse nta n’ubwo bita ku byo bahasanze.”
Abanyeshuri baganiriye na Kigali today basobanura ko bamenyereye imvugo ivuga ngo ”Nta munyeshuri uba mukuru”, ariko basaba ubukangurambaga bubumvisha ko bagomba kugira inshingano.

MINEDUC ivuga ko kwima abana ubu burenganzira bibateza umwanda, ingeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge no kubura uko biga.
Yatangije gahunda y’ubukangurambaga mu mashuri hirya no hino mu gihugu; hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ”Uburere n’Uburezi bwiza, ishingiro ry’Uburezi bufite ireme.”
Ohereza igitekerezo
|
ARIKO HARI IBYO MINISTERI YUBUREZI ITITAHO KANDI BYINGENZI PE .....HARI IKIGO NZI CYISHURI KIGENGA MU MUJYI WA HUYE ABANA BADAKINA NGO BADAKORESHA AMAZI MENSHI ...NGO BATARYA CYANE, NGO BATANGIZA AMASAHA YA ETUDE IKIBABAJE KIRI BOARDING USHINZWE UBUREZI MU KARERE ARABIZI AZI UMUMARO WO GUKINA KU BANA ARIKO NTACYO BIMUBWIYE WE ICYE NUKO AZIKO AFITE AKAZI ABANDI BABUZI....NGO HARI USHINZWE IMIKINO NUMUCO WE SHWI IBYO NTABYO AZI.......MBWIRA WIZE KUVA SAA MBIRI UGEZA SAA KUMI NIGICE KOKO NTUKINNYE IBYO SI UKUKWICA MU MUTWE KOKO IKIZA NUKO ABANYESHURI BAGENDA BAHAGABANUKA NYINE ARI UBUNDI NI IGIFUNGO CYUMWIHARIKO NDABARAHIYE