Hari abayobozi bashobora gukurikiranwa kubera mudasobwa 600 zanyerejwe

Minisiteri y’Uburezi (MINDUC) yaburiye abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge ko bashobora kuryozwa mudasobwa zisaga 600 zaburiwe irengero.

Dr Isaac Munyakazi
Dr Isaac Munyakazi

MINEDUC ivuga ko bagiye kuziryozwa zikagaruzwa kandi abayobozi bagize uburangare bakabihanirwa, kuko ari bo bafite uruhare runini mu icungwa ry’ibikoresho by’ikigo.

Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yabitangarije mu nama yateranye tariki 19 Ukuboza 2018, ihuje MINEDUC n’abashinzwe uburezi mu mirenge no mu turere twa Gakenke, Burera, Rulindo na Musanze.

Mu bugenzuzi bwakorewe mu Ntara y’Amajyaruguru, bwagaragaje uburyo ubujura bwa mudasobwa bukomeje gufata intera ndende mu bigo by’amashuri bigize iyi ntara.

Gusa abayobozi b’ibigo bakomeje kwitana ba mwana n’abarimu, bavuga ko ibura ry’izo mudasobwa rituruka ku mpamvu zinyuranye, aho zimwe zinyerezwa n’abarimu bagamije gusiga icyasha no guhima abayobozi b’ibigo.

Iyi nama yahuje abayobozi bafite aho bahuriye n'uburezi mu Ntara y'Amajyaruguru
Iyi nama yahuje abayobozi bafite aho bahuriye n’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru

Ikindi kibazo kigaragazwa mu ibura ry’izo mudasobwa, ngo ni abarinzi b’ibigo batabifitiye ubushobozi aho bamwe bakoresha inkoni nk’intwaro yo kurinda abajura.

Dr Munyakazi avuga ko iryo nyerezwa rya mudasobwa rituruka ku bayobozi b’ibigo bigira ba ntibindeba.

Yagize ati “Leta ishyira ubushobozi bwinshi mu bikoresho bihabwa amashuri mu guteza imbere uburezi, ugasanga hari abayobozi bari ba ntibindeba, ibikoresho bikangirika barebera ibindi bikibwa.”

Akomeza agira ati “Mu ngamba dufite kandi twatangiye ni uko abayobozi bagiye kubibazwa,hari ubwo dusanga hari abayobozi b’amashuri bagize uruhare mu iburya ry’izo mudasobwa, bamwe barafashwe barafungwa kandi gahunda irakomeza umwaka w’amashuri utaha ugomba gutangira ibyo bibazo byabonewe umuti.”

Raporo y’intara y’amajyaruguru igaragaza mudasobwa 615 zamaze kuburirwa irengero mu bigo bigize intara y’amajyaruguru, na mudasobwa 1915 zapfuye mu gihe izimaze kugaruzwa ari 196.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yunze murya Minisiteri y’uburezi, avuga ko abayobozi b’ibigo byibwe mudasobwa bakomeje gushakishwa.

Ati “Hari uburyo abantu bagira umuco wo kuvuga ngo ibintu ni iby’ubuntu kandi nta cy’ubuntu kibaho, iyo hatanzwe mudasobwa ni amafaranga aba akoreshejwe yakagombye gukora ibindi bifasha abaturage.

“Izo mudasobwa zigenda zibura bikarangirira muri raporo gusa ntituzabyihanganira, gahunda yo kuzigaruza twarayitangiye, hari abafunzwe abandi turi kubakurikirana, ariko gufungwa gusa ntibihagije, zigomba no kugaruzwa.”

MINEDUC n’ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, barasaba ubuyobozi bw’ibigo kutitwaza ubushobozi buke bw’abazamu, kuko bafite inshingano zo kubaha ibikenewe ndetse bagahindura n’uburyo bwo kubika neza izo mudasobwa.

Ngo byagaragaye ku bamwe bazibika mu mashuri afite amadirishya arangaye n’inzugi zidakigwa, ari byo bifatwa nk’uburangare bw’abayobozi b’ibigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka