Hari ababyeyi bavuga ko batorohewe n’uburyo bwo kwishyurira abanyeshuri

Ku munsi w’itangira ry’umwaka w’amashuri tariki 09 Nzeri 2024, ku mashuri n’ahakorera Ikigo cy’Imari cya Umwalimu SACCO, hiriwe umubyigano w’ababyeyi bavuga ko babuze uko bishyurira abana ishuri, cyane cyane abajya gutangira umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye.

Imirongo y'ababyeyi yari miremire ku mashuri n'ahakorera Umwalimu SACCO
Imirongo y’ababyeyi yari miremire ku mashuri n’ahakorera Umwalimu SACCO

Ababyeyi barerera mu mashuri ya Leta n’afatanya na yo ku bw’amasezerano, bose ubu basabwa kunyuza amafaranga y’ishuri muri Umwalimu SACCO, Ikigo cy’Imari gifite amashami abiri gusa i Kigali.

Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO bwerekana uburyo bworohereza ababyeyi kwishyura, bwo gukoresha telefone ukanda *182*3*10*1*code y’umwana#, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Ikibazo cyavutse nk’uko ababyeyi baganiriye na Kigali Today babisobanura, ni ukutamenya kode z’abana babo, bikaba ngombwa kubanza kujya kuzibaza ishuri, ariko hakaba n’abavuga ko n’ubwo buryo bwo kwishyura bakoresheje telefone ubwabwo butarimo gukunda.

Umubyeyi utuye i Kigali akaba arerera ku ishuri riri mu Karere ka Rutsiro, yahuye n’umunyamakuru avuye kwishyura kuri Umwalimu SACCO i Remera, agira ati "Gukoresha telefone narabikoresheje, maze hafi icyumweru cyose nishyura kuri kode byanga, nageze ubwo mpamagara muri MTN nabwo biranga, ubwo rero byarangiye ku kigo batubwira ko umuntu utari bwohereze iyi fagitire, umwana bahita bamwirukana."

Mu babuze kode harimo uvuga ko we na bagenzi be biriwe kuri Umwalimu SACCO ku Ishami rya Nyabugogo, akaba yagejeje saa kumi z’igicamunsi akiri ku murongo w’abashaka kwishyurira umwana ujya gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Uwo mubyeyi yagize ati "Reba kuva mu gitondo, izi saha ni zo banyakiriye mfite agahinja, ubu nibwo nkibona kode y’ishuri kugira ngo nze hano kwishyura, hanyuma ndasubira ku ishuri njye kwerekana inyemezabwishyu kugira ngo babone kwakira umwana."

Undi mubyeyi yahuriye n’umunyamakuru ku ishuri riri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko na we yaje kuhatangiza umwana avuye kwishyura ku Mwalimu SACCO i Nyabugogo, aho avuga ko yamaze amasaha menshi ku murongo.

Ku ishuri uyu mubyeyi arereraho, abana bamwe barimo gukinira hanze abandi bari mu ishuri nta muntu urimo kubakurikirana kuko mwarimu wabo yari ahugiye mu kwakira amafaranga y’ishuri ahabwa n’ababyeyi, mu gihe abayobozi b’iryo shuri na bo bari bahugiye mu kwandika abaje gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mwarimu wari ufite urutonde rw’amazina y’abana, yakiraga amafaranga maze akereka umubyeyi aho ashyira umukono, kugira ngo bizabe gihamya isimbura inyemezabwishyu, bikarangirira aho.

Uyu mwarimu yagize ati "Abana bishyuye nta kibazo, ubu hasigaye ibikoresho ngomba kubasaba, hamwe n’imyirondoro yabo."

Ku cyicaro cya Umwalimu SACCO i Remera mu Mujyi wa Kigali na ho imirongo y’ababyeyi bategereje kwishyura yari miremire, bakaba barimo abo icyo kigo cy’Imari cyategeye imodoka ibavana i Nyabugogo, ahari umubyigano ukabije kurusha i Remera.

Abakozi ba Umwalimu SACCO baganiriye n’umunyamakuru (batari abashinzwe gutanga amakuru) bavuga ko abenshi mu babyeyi ari abafite abana bajya gutangira kwiga mu myaka ya mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye, kuko abasanzwe bo bafite kode bishyuriraho ku bigo byabo.

Aba bakozi ba Umwalimu SACCO bavuga ko ibigo by’amashuri ari byo birimo gufasha icyo kigo cy’Imari gukusanya amafaranga y’ishuri, akaba ari ho ababyeyi barimo kwishyurira.

Ibi ariko hari abavuga ko birimo kubicira akazi barimo ababyeyi birirwa batonze imirongo ku ishuri hamwe n’abarimu bagakwiye kuba batangiye kwigisha no gukurikirana abanyeshuri.

Kigali Today iracyagerageza kuvugana n’inzego zibishinzwe zirimo Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO na Minisiteri y’Uburezi kuri iki kibazo ababyeyi bafite, cyo kutoroherezwa kwishyura amafaranga y’ishuri muri iri tangira ry’umwaka wa 2024-2025.

Iri ni itangazo Koperative Umwalimu SACCO iherutse gusohora risobanurira ababyeyi uburyo bwo kwishyurira abanyeshuri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka