Haracyakenewe abarimu basaga ibihumbi 24 - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko hagikenewe abarimu ibihumbi 24,410 bagomba gushyirwa mu myanya kugira ngo abakenewe bose babe buzuye.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 7 Mutarama 2021, kikaba cyari kigamije kugaragaza uko uburezi buhagaze muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

Minisitiri Uwamariya avuga ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya gikomeje kuko hagikenewe benshi, cyane ko n’ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe kubakwa biri hafi kurangira.

Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama umwaka ushize twari dufite icyuho cy’abarimu bagera ku bihumbi birindwi (7,000) bivuze ko twagombaga kuziba icyo cyuho tukanabona abarimu bazajya mu mashuri arimo kubakwa. Ubu ikigereranyo rusange cy’abarimu dukeneye gushyira mu myanya ni 24.410, ni umubare munini utoroshye kubona muri iki gihe, cyane ko tugomba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

Ati “Twakoresheje ibizamini ntitwabona umubare twifuza bituma dushaka abarimu mu buryo budasanzwe ari byo turimo ubu. Aho tugeze rero uyu munsi ni uko hari abarimu 14,999 bamaze gukorerwa isuzuma ryo kureba niba bujuje ibigenderwaho ngo bashyirwe mu myanya, aho ni mu mashuri abanza kandi isuzuma rirakomeje”.

Akomeza avuga ko uretse mu mashuri abanza, barimo no gushaka abarimu buzuza umubare ukenewe mu mashuri yisumbuye kugira ngo icyo gikorwa kigendere hamwe.

Ati “Mu mashuri yisumbuye na ho dukeneye abandi barimu 2,980 kandi twizera ko bitarenze tariki 10 z’uku kwezi turimo, urutonde rwabo rw’agateganyo ruzaba rwasohotse. Ni ukuvuga ko iyo tumaze kubashyira mu myanya dusohora urutonde kugira ngo abafite ibyo batishimiye babone umwanya wo kubaza”.

Mu minsi ishize nibwo MINEDUC yari yatangaje ko igiye guha akazi abarimu hagendewe ku ndangamanota zabo, benshi bakaba barahise bitabira gutanga ibyangombwa byabo ngo barebe ko babona ayo mahirwe, ku buryo mu mashuri abanza hari hasabye abagera ku 27,372.

Mu mashuri yisumbuye hari hasabye akazi abagera ku 32,150 mu gihe abari bakenewe bari munsi gato ya 3,000, icyo gikorwa cyo kureba abujuje ibisabwa kuko nta kizamini bakoze, ngo kikaba cyaratwaye igihe kinini ari yo mpamvu abarimu bose bakenewe batinze kuzura.

Kongera umubare w’abarimu byatewe n’uko Leta yari yihaye gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22,505 hirya no hino mu gihugu, bikaba byari biteganyijwe ko byagombaga kuba byaruzuye muri Nzeri 2020 ariko ntibyakunda, gusa ubu ngo bigeze ku kigero cya 80% nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Muraho neza none c nikuki mwashyize abarimu batize uburezi mukazi badakoze exam hanyuma hakaboneka abize uburezi mukabahereza exam sumutego mwaduhaye koko kd dufite impamyabumenyi y’uburezi? Rwose turabasabye nkababyeyi bacu mwongere muduhe ariya mahirwe mwari mwatanze yokurebera kuri transcript muduhe akazi rwose murakoze

Niyugena yanditse ku itariki ya: 18-02-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza banyamakurubeza ngewe nashakaga kubaza igihe abarimu ba secondary bazongera gukoreraho exam yakazi birashobokaseko bazaduha amahirwe mukwambere? Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Uburezi bongeyemo sport arika nta barimu bayo kd muri Urce harimo abayize nububaracyayiga mutubarize

Niyizurugero paul yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

MINEDUC turayishimira cyane akazi kayo iba ikomeza gukoraneza turasaba abashizwe gutanga imyanya muburezi gukomeza kubikorana ubunyangamugayo tudacogora kwinshingano zokwirinda covid 19 nkibisazwe.murakoze ni NIYOMUNGERI Gideon mukarere ka nyamasheke.

Niyomungeri Gideon yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Thanks too! we’re carrying on following all rules provided to COVID-19 AND ’HATS OFF’ for our MINEDUC Uwamariya Valentine who try to search job for both ’PRIMARY and SECONDARY TUTORS’ for fighting against unemployment. Thank you too! we’re following your news!!!

Niyomukiza Elie yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Murakoze nagira ngo mbabaze niba gutangira kohereza application form byaratangiye kuko haramakuru tugenda tumva ko byaba byaratangiye.

Tuyishime longin yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

muzatumenyeshe igihe muzongera gushyira mumyanya abandi barimu bashyashya!

elias yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Muzatumenyeshe igihe musongera gufata abandi barimu bashyashya bazakenerwa kugirango umubare wifujwe uboneke!

elias yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Muraho neza murakoze kutujyezaho
Amakuru mashya.

Nshimiyinana Evariste yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

None se mwatubariza Ministor,kubantu bacikanwe bitewe nuko babonye ibyangombwa(transcript)bakerewe,Kandi mbere baribarabaye selected,bo ntayandi mahirwe muzabaha?

Tuyisenge Daniel yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

Reka dushimire Nyakubahwa Minisitiri w’uburezi ku makuru yatanze. Rwose ni byiza kugezaho abagenerwa bikorwa uko situation ihagaze uakavaho urujijo. Kandi bikaba byiza cyane gutangira amakuru ku gihe. Twizereko amakosa akorwa nkana yakunze kurangwa mu gutanga akazi muzakira ibishoboka agakisorwa. May God bless you

Mahoro yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza dukomeje kubashimira amakuru mutugezaho nones ministry ko yavuzeng abanyeshuri bazajya kwiga kur18 none bakaba batari gutanga ibigo ngo abarimu bashyashya batangire bashake ibyangombwa mutubarize igihe bizakorerwa.

Habiyambere pascal yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka