Hagiye kubaho impinduka mu kubara amanota y’ibizamini bya Leta

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kiratangaza ko hagiye kubaho impinduka mu manota y’ibizamini bya Leta (Grading System), guhera muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022.

Nyuma yo gukora isesengura no kumva ibyo abantu bavugaga, hari ibyakosowe ku buryo ibyagaragaraga iyo amanota yabaga yatangajwe bitazongera kugaragara, kugira ngo barusheho gutanga amakuru ashobora kwifashishwa n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, kugira ngo bagire ibyemezo bafata, kuko biba bigoye iyo batabashije kubyumva neza.

Kimwe mu bitazongera kugaragara nyuma yo gutangaza amanota, ni uburyo yashyirwaga mu byiciro, aho wasangaga umuntu afite amanota menshi ari mu cyiciro gito, ku buryo byasaga nk’ibitanga ubutumwa butumvikanwaho, haba ku ruhande rw’ababyeyi cyangwa abanyeshuri.

Uretse ibijyanye n’icyiciro bitazongera kugaragara nk’uko byari bisanzwe, hari n’ibindi byaherekezaga amanota bitazongera kugaragara, kuko bitagiraga amakuru y’ingenzi byongeraga ku kigereranyo cy’amanota umunyeshuri yabonye, bizwi nka Division kuva ku ya mbere kuzamura.

Ikindi kitazongera kugaragara ni uburyo amanota yagereranywaga mu bana basozaga ibizamini by’amashuri yaba abanza, icyiciro rusange, no gusoza ayisumbuye, kuko wasangaga ibara n’igereranya ry’amanota bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, avuga ko ibara n’igereranya ry’amanota ryabaga ritandukanye cyane, n’ubwo abanyeshuri babaga bahuje icyiciro.

Ati “Wenda washoboraga nko kubyumva ku banyeshuri barangiza amashuri abanza, n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ariko iyo wajyaga mu barangiza amashuri yisumbuye, wasangaga nk’abarangije amashuri y’inderabarezi (TTC), yabarwaga ukwayo ugasanga yashyizwe ku 100, wajya muri TVET, ugasanga na ho barabara amanota menshi araba 60, wajya mu yigisha ubumenyi rusange ugasanga ni 73”.

Akomeza agira ati “Ibyo byose twarabihuje, uburyo amanota ashyirwa mu byiciro haba mu bakora ikizamini gisoza amashuri abanza, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ndetse n’abakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, byose twarabiringanije bijya hamwe”.

Kuba hakoreshwa integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, bivuze ko imikorere n’imitsindire y’umwana bireberwa mu itsinda, aho umunyeshuri arenga ibyo yamenye, agakoresha ubwo bumenyi mu kindi kintu kigaragara, ari na yo mpamvu abanyeshuri bazajya bashyirwa mu byiciro hakurikijwe amanota bagize.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard

Dr. Bahati avuga ko biteganyijwe ko amanota y’abanyeshuri azajya ashyirwa mu byiciro birindwi.

Ati “Amanota yabo yose azajya ashyirwa mu byiciro birindwi, guhera ku ndashyikirwa (Excellent), ukaza kugera no kubatsinzwe, ibi bizakorwa haba ku barangiza amashuri abanza, icyiciro rusange cy’ayisumbuye, n’abarangiza ayisumbuye, ni ukuvuga ko bizajya biba bihujwe. Iki na cyo ni ikindi gishya twazanye, ntabwo ari ko byari bimeze mbere”.

Abanyeshuri bazajya batsinda isomo bakabona amanota guhera kuri 70% kuzamura, bazajya bashyirwa mu cyiciro cy’indashyikirwa, bikazagenda bihuzwa bikavanwamo ikigereranyo cy’amanota umunyeshuri agomba kugira mu bizamini byose yakoze.

Hari impamvu yahereweho bahitamo ko icyiciro cya mbere kigomba kujyamo abanyeshuri bazabona amanota 70% kuzamura nk’uko Dr. Bahati yabisobanuye.

Ati “Twagiye gufata icyemezo cyo kuvuga ngo abantu ni indashyikirwa ari uko twasubiye inyuma, tukareba imyaka yabanje uko byari byifashe, abana bari indashyikirwa batsindira hejuru bangana gute, tumaze kureba iyo mibare yose, nuko abana bagiye batsinda, bishobora kuzahinduka nyuma, biterwa n’amateka y’imitsindire y’abana”.

Ikigereranyo cy’amanota (Aggregate) menshi ashoboka ku munyeshuri wabaye indashyikirwa arangije amashuri abanza azajya aba ari 30, ariko bikaba bishobora kuzahinduka bitewe nuko hari amasomo ashobora kwiyongera mu bizamini bya Leta bakora.

Naho ikigereranyo cy’amanota menshi ashoboka ku munyeshuri wabaye indashyikirwa mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azajya aba ari 54, nayo akaba ashobora kuziyongera mu gihe habayeho impinduka mu bizamini bya Leta bakora.

Mu gihe ku banyeshuri barangiza ayisumbuye hazakurikizwa biriya byiciro birindwi byavuzwe haruguru ariko hagendewe ku buremere bwa buri somo kuko atari ko bose biga amasaha angana ku masomo yose, aho bazajya bakuba amanota yabonye, n’amasaha yigamo isomo mu cyumweru, ubundi bimuhe icyiciro abarizwamo.

Nubwo ari ubwo buryo bizakorwamo, ariko ari abiga mu mashuri y’inderabarezi, Imyuga Tekiniki n’ubumenyingiro hamwe n’abiga mu bumenyi rusange, bose bazahurira ku kigereranyo cy’amanota menshi ashoboka umunyeshuri ashobora kugira, kuko ntawuzaba ashobora kurenza 60.

Reba ibisobanuro kuri iyi gahunda, muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

nibyo rwose murakoze kutugezaho impindukaka nziza kandi turizerako bizagira akamaro ,ariko ayomanota bagerageze asohoke vuba.

NIBAREKE VALENS yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

NESA yatugoye p??
14/9/2022

Nsabimana Jean baptiste yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

Turabashimiye kumpinduka mwadushyiriyeh bizajya bidufasha.murakoze!

UWINEZA Irene yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Iyi gahunda nziza kuko kubara ariya manota ntiyasobanukaga neza.twizeyeko buri wese azajya abasha kuyabara neza.batubwire amanota y’abana vuba twitegure rwose.

Eliab yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

amanota azasohoka ryari yabakoze 2022 amakuru angezeho ngo nuyu munsi tarik 9.9 ex nibyo?

alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

Amanota aza sohokaryari

Niyogisubizo valens yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

nibyiza ariko mutubwire igihe cyo gutangira twitegure

NZIBAza emm yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

KOMWATANGAZA UMUNSI AMANOTA AZASOHEKERA

KIZA yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

IGITEKEREZO CYACU NUKO DUSHAKA KUMENYA AMANOTA YACU ,MURAKOZE.

NINYAKURI BONIFASI yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ibi bintu nibyiza kuko bizatuma abana bastinda ari benshi
kand bizaca mu mucyo

Jeanne d’arc yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ibi bintu nibyiza kuko bizatuma abana bastinda ari benshi
kand bizaca mu mucyo

Jeanne d’arc yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Oya ibinintu nago aribyiza kuko biragoye kubibara

Alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2022  →  Musubize

Oya ibinintu nago aribyiza kuko biragoye kubibara

Alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2022  →  Musubize

Ohh ibi bintu nibyiza pe kuko abana bazatsinda Ari benshi pe

Alias yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka