Guverinoma yatangiye imyiteguro yo gushyiraho kaminuza imwe y’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaije imyiteguro ya hafi yo gushyiraho kaminuza imwe rukumbi y’u Rwanda kuko ubu yamaze gushyiraho itsinda ryihariye ryo gutangiza iyo kaminuza.

Mu itangazo ry’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa gatatu tariki 14/11/2012, haragaragaramo ko Guverinoma yamaze gushyiraho abantu 10 b’inzobere mu burezi no mu kuyobora amakaminuza hirya no hino ku isi, bahawe inshingano yo gutangiza iyo kaminuza.

Umwanzuro wa munani w’iyo nama, uravuga ko Guverinoma yashyizeho istinda ryo gushyira mu bikorwa umushinga wa kaminuza y’u Rwanda, ndetse uwo mwanzuro ukanatangaza ko abantu bakurikira aribo ba bazategura ku buryo bwa hafi uko iyo kaminuza izashyirwaho n’uko izakora.

Abo bantu ni:
1.Prof. Paul DAVENPORT wahozer ayobora Kaminuza ya Western Ontario muri Kanada,

2.Sir David King wo muri Kaminuza ya Oxford,

3.Prof. MARGEE ENSIGN uyobora Kaminuza ya Amerika iri muri Nijeriya,

4.Prof. Silas LWAKABAMBA uyobora Kaminuza y’u Rwanda,

5.Prof. George NJOROGE uyobora Ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali KIE,

6.Pr Reid WHITLOCK, uyobora ishuri rikuru ry’imari n’amabanki SFB,

7.Dr. Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA uyobora ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali KIST,

8.Dr. James GASHUMBA uyobora Umutara Polytechnic,

9.Dr. Papias MUSAFIRI, Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri SFB,

10.Dr Laetitia NYINAWAMWIZA uyobora by’agateganyo ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi itangaje ko igiye gushyiraho kaminuza imwe y’u Rwanda izakorerwamo n’amashuri makuru na kaminuza zisanzwe ari iza Leta mu Rwanda, ngo bikaba bizatuma ayo mashuri akora neza nahurizwa hamwe.

Ibi byakomeje kuvugwa, ariko ntiharagaragara neza uko iyo kaminuza izaba iteye n’uko izakora, nabyo bikaba biri mubyo ririya tsinda ry’impuguke rizatunganya.

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre, Damien Habumuremyi, yavugiye mu ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana mu kwezi gushize ko iyo kaminuza niba imwe, guhanahana abarimu n’ibikoresho bizoroha, bityo n’amasomo agatangwa neza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

reka mbafashe gushyiraho iyo kaminuza.KST izabe college of science and Technology,butare ibe iya health and social studies,KHI izimurirwe i butare inyubako zayo zikoreshwe na kist.KIE igume uko isazwe.ISAE IZABE IYUBUHINZI GUSA,UMUTARA uzabe uwubworozi gusa.SFB izabe iyimari n’amabanki.

reba yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Nibyiza ku mubitubwira ariko kubishyira mubikorwa bikabura......

Dadus Kome yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Bravo!!Bihutishe gahunda kuko bari gutinda ishirwa mubikorwa ryayo.

elie yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

turabyishimiye nibagire vuba

damour yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka