Guverineri Mugabowagahunde ntiyemeranya n’ababura 15Frw ku munsi y’ifunguro ryo ku ishuri
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aranenga bamwe mu babyeyi birengagiza inshingano zabo zo gufatanya na Leta muri gahunda yo gufasha abanyehuri gufatira ifunguro ku ishuri.

Uwo muyobozi yabivuze nyuma y’uko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, bari bamubwiye ko hari ababyeyi batarumva neza akamaro k’umusanzu wabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Ari na ho yahereye anenga bamwe mu babyeyi batarumva neza uruhare rwabo mu burere bw’umwana, aho usanga hari abadatanga ayo mafaranga basabwa yo kunganira iyo gahunda, kugira ngo abanyeshuri babone indyo yuzuye, ibyo bakabikora atari uko bayabuze.
Guverineri Mugabowagahunde, yavuze ko amafaranga buri mubyeyi asabwa kugira ngo umwana we abone ifunguro ku ishuri atarenze 15Frw ku munsi, anenga abadashaka kuyatanga.
Yagize ati “Kugira ngo iyi gahunda ikore neza Leta yakoze uruhare rwayo turanayishimira, n’ibibazo byagaragaraga muri iyo gahuda biragenda bikemuka, uburyo amafunguro agenewe abana yacungwaga uko imyaka igenda ihita bigenda bivugururwa, kugira ngo bigende neza kurushaho”.
Arongera ati “Ariko mureke nk’ababyeyi dufatanye dukore uruhare rwacu kuko mu Ntara yacu ntibirafata, umubyeyi arasabwa 975Frw ku gihembwe, kugira ngo yunganire iyi gahunda, niba hari n’imboga zikenewe n’ibindi, ibyo byose biboneke. Iyo tuvuga 975Frw ku gihembwe, ni ukuvuga amafaranga 15 ku munsi”.

Akomeza agira ati “Ibiceri 15 ku munsi, namwe muzi aho amasoko ageze, ese hari aho wabona ifunguro ry’ibiceri 15 bigakunda? Reka mbaze ababyeyi bari hano, hari aho wabona ifunguro ry’ibiceri 15 hano mu Kinigi? Kuki mudashaka kunganira Leta muri iyi gahunda, harabura iki?”
Mu baturage baganiriye na Kigali Today, banenze cyane bamwe muri bagenzi babo bakomeje kuvangira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, bagasanga ari ukwanga gutanga ayo mafaranga ku bushake, aho bemeza ko nta muntu ufite amaboko ukwiye kuyabura, mu gihe amake ku mubyizi ari 1500Frw.
Nshimiyimama Cyprien ati “Abaturage turi beza ariko hari aho tuba babi, na we reba amafaranga 1000 ku gihembwe yo kugaburira umwana wawe, umuntu agatinyuka kuvuga ngo yayabuze, wareba umwenda yambaye ugasanga ugura ibihumbi 20, ubwo ni ubujiji bukomeye. Wagura umwenda uciriritse ariko ukabona ayo mafaranga kuko ni make pe, batubwiye ko ari ibiceri 15 ku munsi, Leta ntacyo itadukorera nitwe twinanirwa”.
Mukandutiye Agnès ati “Njye sinshobora kubura ayo mafaranga, nyatangira ku gihe, gusa abatayatanga sinavuga ko ari ukuyabura kuko 15 ku munsi ni make pe. Umukozi ukorera make ku munsi ni 1500, uwo mubyizi wemeye kuwigomwa mu gihembwe ntacyo byagutwara”.

Ubwo ku itariki ya mbere Werurwe 2024 hizihizwaga umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette wari witabiriye ibyo birori byabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko muri uyu mwaka w’amashuri 2024, Leta igihe gushora Miliyari 90Frw, muri iyo gahunda.
Yibutsa ababyeyi akamaro ko gufatira ifunguro ku ishuri, yagize ati “Gufata ifunguro buri munsi kandi ryuzuye ni uburenganzira bw’ibanze ku kiremwa muntu aho kiva kikagera, kurifatira ku ishuri bikaba imwe mu nkingi z’uburezi bufite ireme, ubuzima buzira umuze, iterambere ry’Akarere ndetse n’iry’Igihugu muri rusange”.


Ohereza igitekerezo
|