Guverineri Gasana asanga kwiyegereza Imana kw’abanyeshuri bigabanya ibyaha n’ibishuko

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, yashimiye abanyeshuri biyegereza Imana avuga ko ari uburyo bwo kurwanya ibyaha n’ibishuko bitandukanye mu rubyiruko.

Guverineri Gasana na bamwe mu batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro Rusange), abahize abandi bahembwe mudasobwa ngendanwa
Guverineri Gasana na bamwe mu batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro Rusange), abahize abandi bahembwe mudasobwa ngendanwa

Guverineri Gasana yabitangaje kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ari mu ishuri rya New Life Christian Academy riri i Kayonza, mu muhango wo kwishimira intsinzi y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, byakozwe muri uyu mwaka.

Uyu muyobozi w’Intara yabonye ari ikintu kidasanzwe kuba bapfukamishije abanyeshuri barimo kubasengera, kuko ngo bibacisha bugufi bikabamaramo amahane.

Yagize ati “Bamwe bapfukamye abandi barahagarara, byari bikomeye cyane, barimo kubona umuco n’uburere, ni byiza cyane bana bacu mukomereze aho, iyo ari mu nzira y’iyobokamana ugabanya ibihombo, ugabanya ibyaha, abana bakiri bato ya mashagaga no kunywa urumogi iyo wiyegereje Imana ugenda byose ubyamagana”.

Abana bapfukamye barabasengera
Abana bapfukamye barabasengera

Ishuri New Life Christian Academy ry’Umuryango w’Ivugabutumwa witwa Africa New Life Ministries rivuga ko abana bose baba abarangije kwiga amashuri abanza n’abarangije umwaka wa gatatu w’ayisumbuye, baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2021.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Africa New Life Ministries, Pasiteri Fred Katagwa avuga ko mu bihesha umuntu gutsinda neza harimo ikijyanye no kubaha Imana ndetse no kugira icyerekezo n’urukundo.

Yagize ati “Twebwe imitekerereze yacu, ni ivugabutumwa n’imirimo y’impuhwe, mu ivugabutumwa navuze ko ari ukutarera abahanga babi(clever devils), abajura b’ejo hazaza cyangwa abazahemukira urwababyaye kuko batubashye Uwiteka, badakunze mugenzi wabo nk’uko bikunda”.

Ababyeyi barimo kubasengera
Ababyeyi barimo kubasengera

Katagwa avuga ko umuryango ayoboye urimo gufasha abana b’impfubyi n’abakene bagera kuri 10,600 kwiga guhera mu mashuri abanza kugeza barangije muri Kaminuza, mu rwego rwo kubaremamo kuzafasha abandi mu gihe na bo bazaba babonye ubushobozi.

Umwana witwa Kabatesi Aline w’i Gahini mu Karere ka Kayonza ari mu bishimira kuba baragize amanota meza, akavuga ko abikesha gusenga, kwirinda ibishuko no kumvira inama agirwa n’ababyeyi hamwe n’abarezi.

Yagize ati “Abarimu barambwiye ngo njye nirinda umuntu unkinisha kandi nanjye ndabyanga”.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana

Mugenzi we urangije mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Ikuzo Benoit Arnauld avuga ko kurya neza, gusenga, kuba abarimu babigisha bafite ubushobozi, ndetse no guhanira abanyeshuri ibyaha byo gutoroka ikigo no kwiba, ari ibintu bigira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri ba New Life Christian Academy.

Abana barushije abandi gutsinda ibizamini bya Leta, abarangije amashuri abanza bahawe ibihembo by’ibikoresho bitandukanye na ho abarangije icyiciro Rusange cy’ayisumbuye bahawe mudasobwa ngendanwa.

Africa New Life Ministries ivuga ko izakomeza kurerera u Rwanda
Africa New Life Ministries ivuga ko izakomeza kurerera u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka