Gusibiza abana batsinzwe bizagera no ku batarakoze ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko n’ubwo gusibiza abana batsinzwe byatangiriye ku bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ay’isumbuye, ngo bizagera no ku bo mu yandi mashuri.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya

MINEDUC ivuga ko impamvu nyamukuru bashingiyeho basibiza abana barenga ibihumbi 60 bo mu byiciro bisoza amashuri abanza ndetse n’abo mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye, ari uko babona ko hari ikibazo cy’uko usanga umwana arangiza icyiciro kimwe akajya mu kindi nta bumenyi buhagije afite.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko impamvu byatangaje abantu ari uko ubusanzwe batasibizaga abana kandi nyamara batagize amanota meza, kandi nyamara babaga batsinzwe ku kigero kiri hasi.

Ati “Ikindi ni uko wasangaga bajya mu mashuri amwe ya yandi twita ‘nine’, urumva ko ‘nine’ yitwa iy’abatsinzwe, ‘nine’ irajyamo ba bandi badashoboye, ariko ushyira mu rugero, aho kugira ngo umwana atambuke uzi neza ko hari ibyo agomba kuzuza atujuje, agende amare imyaka itatu, narangiza icyiciro rusange, amare indi myaka itatu arangize ayisumbuye, na none abe ‘unclassified’, aho kugira ngo akomeze agende ntacyo atwaye no kugira ngo amare umwaka umuhe icyo umugomba, ngira ngo icyo gihe twashyize ku munzani turavuga tuti ibi ntibyakomeza”.

Dr. Uwamariya avuga ko ibi ari nk’integuza y’ibigiye kuba no ku yindi myaka y’amashuri kuko na bo bazagerwaho na byo.

Ati “Uyu mwaka duhereye kuri aba ngaba bagombaga kujya mu kindi cyiciro, ariko tugiye noneho kumanuka mu byiciro bikurikiraho, ku buryo kuri buri cyiciro, n’abanyeshuri wenda batangiye umwaka babyumve, bagende bafite intego yo gutsinda, kubera ko buri mwaka hazajya hakorwa igenzurwa rishobora kuvamo kwimuka cyangwa gusibira, ni ukuvuga ngo ubu ngubu ni urugendo dutangiye kuri buri cyiciro ku buryo bisaba imbaraga kuri buri ruhande”.

Ikindi ni uko Minisiteri y’Uburezi yatangiye gukora isesengura ku bigo bikunze kuza mu myanya ya nyuma yo gutsindisha mu bizamini bya Leta, kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.

Abarimu baganiriye na Kigali Today, by’umwihariko ababaye indashyikirwa, mu gihugu mu mwaka ushize w’amashuri mu gutanga ireme ry’uburezi, bavuga ko bagiye gufasha bariya bana kugira ngo bagere ku rwego rumwe n’abandi.

Obedi Ruzibiza, umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Murama mu Karere ka Ruhango, avuga ko mu byo bagomba gufasha bariya bana ari ukubanza kubamenya.

Ati “Ikintu cya mbere kigomba gukorwa ni ukubanza kumenya bariya bana ni ba nde, bakeneye iki, hanyuma iyo umaze kumenya umwana ukamenya n’icyo akeneye, umufasha ukurikije icyo akeneye, bariya bana rero ni ukuzabaha igihe cyihariye, haba mu gitondo mbere y’uko amasomo atangira, nyuma y’amasomo, haba no mu gihe cy’amawikendi (weekend), ni ubwitange bwa mwarimu, tugomba kwegera bariya bana tukabaha amasomo yiyongera ku yo bari basanzwe bafata kugira ngo babashe kuzamura urwego bariho”.

Mu mwaka w’amashuri wa 2021, abana basaga ibihumbi 44 ntibabashije gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu gihe abasaga ibihumbi 16 batashoboye gutsinda ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndibutsa ko abarimu bakurikizaga amabwiriza yo gusibiza 5/100 secondaire na 10/100 primaire,mutwokuremo rero sitwe twabyihimbiye

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 8-10-2021  →  Musubize

Aba bana iyo baza guhabwa amahirwe yo gusibira bakiri mu myaka yo hasi ntibashorerwe nk’inka zijya mu rwuri ntibaba bataye igihe bigeze aha!Tekereza abarimu bagiye bimura abana batatsinze ku gahato ngo abaterankunga badahagarika ap grant!

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka