Gushyira imbaraga mu burezi budaheza byatangiye gutanga umusaruro ku bafite ubumuga - MINEDUC
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko izakomeza gushyira imbaraga mu burezi budaheza mu rwego rwo gutanga amahirwe angana ku byiciro byose kugira ngo buri wese yerekane icyo ashoboye kuko byatangiye gutanga umusaruro.
Ni bimwe mu byo Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yagarutseho ubwo MINEDUC yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024.
Ubwo hatangazwaga amanota y’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umunyeshuri wabaye uwa gatanu ku rwego rw’Igihugu yabaye Jean Dieu Niyonzima usanzwe afite ubumuga bwo kutabona, wiga ku ishuri ry’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru (Education Institute for Blind Children).
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri bafite ubumuga hashyirwa imbaraga mu burezi budaheza kuko bagira uburyo bafashwa yaba mu gukora ibizamini bashobora gusoma, kongererwa igihe ku masaha asanzwe y’ikizamini n’ibindi byose bishobora kubafasha.
Minisitiri Twagirayezu yavuze ko ari ikintu cyiza kuba n’abanyeshuri bafite ubumuga batangiye kwerekana ko bashoboye.
Ati “Ubumuga bwabo ntabwo bubatangira mu myigire ariko natwe tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo tubafashe mu myigire yabo ndetse n’uko bakora ibizamini.”
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma yo gushimirwa no guhemberwa kuba indashyikirwa mu banyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye, Niyonzima yavuze ko afite ubumuga bwo kutabona buri ku kigero cya 60%, ku buryo byatumye ahura n’imbogamizi zitandukanye mu myigire ye, zirimo kutabona murandasi yashoboraga kwifashisha mu gushaka ibisubizo by’ibibazo yibazaga hamwe n’ibitabo bidahagije.
Ati “Icyabinshoboje nta kindi ni uko niyumvishije y’uko nubwo nahuraga n’izo mbogamizi zose ariko iyo ukoze ikintu ugishyizeho umwete ntacyakunanira, nanjye nize nshyizeho umwete nkora uko nshoboye, ibyo abarimu baduhaga mu ishuri nkabasha kubyiga nkabisubiramo bityo bikamfasha gutsinda mu bizamini bitandukanye kugeza n’aho mu kizamini cya Leta natsinze ayo masomo ku rwego rushimishije.”
MINEDUC ivuga ko muri rusange mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abanyeshuri bakoze neza, uretse mu masomo arimo Ubugenge (Physics), Imibare, Ubutabire (Chemistry) ndetse n’Ibinyabuzima (Biology).
Nubwo bimeze bityo ariko, siko bimeze kuri Niyonzima kuko avuga ko ayo ariyo masomo yashoboye gutsinda neza akabonamo amanota menshi, akaba yarabifashijwemo n’umwihariko wo kongererwa amasaha y’ikizamini ku bafite ubumuga burimo ubwo kutabona.
Ati “Abantu bafite ubumuga babongereraho isaha imwe kubera ko bahura n’izo mbogamizi bigatuma batihuta mu kwandika, nkanjye byaramfashije cyane kuko wasangaga muri iyo saha ya nyuma ariyo nari nkunze kurangirizamo ibizamini baduhaye.”
Mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 MINEDUC yari yatangaje ko muri uwo mwaka, abanyeshuri bafite ubumuga batekerejweho byimbitse, bashyirirwaho umwihariko mu bizamini bya Leta, habaho kubogerera igihe (amasaha), abatabasha kwandika bagashyirirwaho ababandikira n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, Dr Bernard Bahati icyo gihe yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga bazafashwa mu buryo butandukanye kubera ko n’ubumuga buba butandukanye.
Yagize ati “Hari abana duha ibizamini bicapye by’umwihariko, bamwe basoma bakoresheje intoki, hari abandi baba bafite ubumuga, babasha gusoma inyuguti nini gusa, abo nabo turabafasha, ibizamini tukabicapa mu nyuguti nini, n’abandi batandukanye. Hari ababa batabasha kwandika neza, tubashakira ababandikira, usanga ubufasha buba bukenewe ari bwinshi cyane, kuko hari n’ukubwira ko atabasha kwandikisha ikaramu ariko akaba yakwandikisha mudasobwa na bo turabafasha.”
Yunzemo ati “Dukora uko dushoboye kandi tuba tubazi, kuko ubu mu mabwiriza agenga ibizamini bya Leta, bivuga ko umwana ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose yongererwa igihe cyo gukora ikizamini kitarenze nibura isaha, twashyizeho isaha, kubera ko baba bakora buhoro, impamvu tutarenza isaha ni kubera ko turamutse tuyirengeje, bishobora kubangamira ingengabihe y’ibizamini.”
Muri rusange mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 96.8% mu gihe mu bakoze igisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hatsinze 93.8%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|