Guhohotera abangavu ni bibi imbere y’Igihugu n’Imana - Musenyeri Rukamba

Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abasambanya abangavu bakanabatera inda bakwiye kumenya ko bahemuka imbere y’Igihugu n’imbere y’Imana.

Musenyeri Philippe Rukamba
Musenyeri Philippe Rukamba

Yanabigarutseho mu birori bisoza icyumweru cy’uburezi gatolika, byabereye i Huye tariki 3 Kamena 2022.

Mu ijambo rye hari aho yagize ati "Umuntu wese mukuru unabikora yumve ko na we azabyara, ko atakwishimira ko umwana we amera atyo, kandi ko ari igikorwa kibi imbere y’igihugu n’Imbere y’Imana."

Yanavuze ko abantu bose bavuma bene ibyo bikorwa kandi ko ababikora ari abarozi, ndetse b’ibisebe nk’uko Abanyarwanda bitaga umugome ukabije.

Yagize ati "Kera mu Kinyarwanda iyo bashakaga kuvuga umuntu w’umurozi cyane, bavugaga ko ari umurozi w’ibisebe. Ni ukuvuga umurozi ukuroga cya kindi kidakira, kuko uwo mwana uramubuza gukura neza, uratuma ntacyo azamara."

Yakomeje asobanura ko umwana ubyaye afite imyaka 15 cyangwa 16, ubuzima bwe buba busenyutse kuko n’ubwo yazagera aho agashaka umugabo, usanga bamubwira ko ari indaya kuko yabyaye mbere yo gushaka.

Kandi ngo nta no kwirengagiza ingaruka ku mwana yabyaye kuko atabasha kumwitaho uko bikwiye.

Ati "Ugiriye nabi umwana muri ubu buryo aba amwishe, yishe n’uwo azabyara. Ni cyo gituma mvuga ko ari umurozi. Ni ukwireba gusa, akavuga ati ndishimishije n’aka kana k’agakobwa, nagahaye ibyo karya karemera ariko uba uteye ibibazo bitagira ingano."

Imwe mu ngaruka z’abana babyara abandi zinagaragara kuri ubu ngo ni uko abo babyaye bagiye bajya kuba mu muhanda, abuzukuru na bo ubu bakaba bibera mu muhanda.

Musenyeri Rukamba ati "Urareba ukibaza uko uwo muntu azazamuka, ukabibura."

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iherutse gutangaza ko mu mwaka ushize wa 2021, abangavu barenga ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda.

Imibare nk’iyingiyi kandi (irenga ibihumbi 23) n’ubundi yari yagaragaye mu mwaka wa 2019, hanyuma muri 2020 igabanukaho gatoya kuko bwo bari ibihumbi 19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka igice cya 6,imirongo ya 6 na 7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

rukeba yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka