Guhanga udushya bigiye gushyirwa mu bihesha abanyeshuri amanota

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, avuga ko guhanga udushya bigiye kuzashyirwa mu byo abanyeshuri bose baherwa amanota mu ishuri no mu bizamini bya Leta.

Abanyeshuri bagiye kujya bahabwa amanota kubera udushya bavumbuye
Abanyeshuri bagiye kujya bahabwa amanota kubera udushya bavumbuye

Uwo muyobozi yabivuze nyuma yo kubona imishinga y’udushya, abanyeshuri bo mu bigo binyuranye by’amashuri bagiye bageraho.

Yagize ati “Twifuza ko integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, twita ‘Competence Based Curriculum’, ishyirwa mu bikorwa nk’uko iteganywa. Kimwe mu byo iteganya ni aho umwana yiga ubumenyi mu masomo atandukanye, akabukoresha ikindi kintu kigaragara.”

Yunzemo ati “Turashaka rero ko biva mu marushanwa nk’aya, ahubwo bikinjira no mu myigire isanzwe y’abanyeshuri no mu masuzuma bakora, yaba ayo mu ishuri no mu bizamini bya Leta.”

Abanyeshuri n’abarimu bumvise iki gitekerezo baragishimye, kuko batekereza ko byafasha abanyeshuri kuzajya barangiza amasomo hari ikintu bashobora gukora cyabagirira akamaro, ariko baraniyunguye ubwenge kurusha.

Christian Ingabire Habimana wiga imibare, ubugenge na mudasobwa (MPC) mu ishuri rya Siyansi ryo mu Byimana, akaba umwe mu bakoze uburyo abantu bakwiga bifashishije ikoranabuhanga (e-learning) yagize ati “Kuba mu myigire bashyiramo ubwo buryo bw’uko abanyeshuri bazajya bakora imishinga, bayiherwe amanota, byabafasha kugira ishyaka ryo kwiyungura ubumenyi buri hejuru y’ibyo twiga mu ishuri.”

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru wa NESA
Dr Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru wa NESA

Edouard Maniraguha wiga ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima (PCB) mu ishuri rya siyansi mu Byimana, akaba umwe mu bakoze imashini iterura ibintu biremereye yifashishije amazi, na we ati “Ibyo bintu ni ngombwa kuko bizafasha abana kwagura ubwenge, bagatekereza kure. Kuko iyo urimo gukora tuno tuntu ugenda ubona ibitekerezo byinshi, ukabasha no gutekereza byagutse, ugahanga udushya.”

Alexis Mushimiyimana wigisha aba banyeshuri bombi na we ati “Nk’ubu abo twasize mu kigo bariraga babuze uko baza, bari benshi. Twafashemo barindwi baza kwerekana ibyo abandi bakoze. Ariko buri shuri ry’abana 40 buri wese azanye umushinga we byaba byiza cyane, n’Igihugu cyatera imbere mu gihe gito cyane.”

Dr Bahati avuga ko iby’uko guhanga udushya bizashyirwa mu byo abanyeshuri baherwa amanota, mu ishuri no mu bizamini bya Leta bitareba abanyeshuri biga siyansi gusa, ahubwo abanyeshuri bose. Kandi ngo batabitangira uyu mwaka cyangwa babitangira, icy’ingenzi ni uko ari ikintu bari gutekereza bashyizeho umutima, kandi bazakigeraho.

Ibyo byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa siyansi wijihirijwe i Nyanza ku itariki 10 Ugushyingo 2022.

Ababyeyi na bo bari baje kwihera amaso utwo dushya
Ababyeyi na bo bari baje kwihera amaso utwo dushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka