Guhagarika amashuri birababaje ariko byari ngombwa - Abanyeshuri

Abanyeshuri bari mu ngo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19 bagombye kuba barimo kwiga, bavuga ko guhagarika amashuri byabababaje kuko batakaje umwaka, ariko bakemeza ko byari ngombwa kuko icya mbere ari ubuzima.

Abanyeshuri basanga guhagarika amashuri byari bikwiye
Abanyeshuri basanga guhagarika amashuri byari bikwiye

Abanyeshuri bavuga ibyo mu gihe bari bamaze igihe batiga kubera ibihe bigoye igihugu kirimo byatewe na Coronavirus, bigatuma habaho gahunda ya Guma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyo cyorezo, inama y’Abaminisitiri iheruka ikaba yaremeje ko amashuri akomeza gufunga kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Abo banyeshuri bavuga ko ari igihombo bagize kuko bagiye kumara umwaka wose batiga kuko nibasubira ku ishuri bazatangirira mu myaka bari barimo, nk’uko Mukiza wari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye abivuga.

Agira ati “Nk’umunyeshuri wari uri mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye niteguraga ikizamini cya Leta, byambabaje cyane kuko kuri jye ari umwaka w’ishuri umpfiriye ubusa. Ariko na none icya mbere ni ubuzima, tugomba kwirinda Coronavirus kuko ari icyorezo gihangayikishije, kandi cyandura byihuse”.

Mugenzi we ati “Kuba barahagaritse amashuri, ibyakozwe ni byo kuko ari ukurengera ubuzima bwacu n’ubw’abandi twirinda kwandura Covid-19. Ku rundi ruhande ariko ntibyadushimishije kuko twari twatangiranye imbaraga kwiga none ntidukomeje, tukaba tugiye kumara amezi menshi mu rugo kandi tukazasubiramo umwaka”.

Ati “Icyo cyemezo cyatunguranye, tuva ku ishuri numvaga ari igihe gito bizamara tugahita dusubirayo. Birababaje ariko ni ukubyakira tugakomeza kwigira mu rugo twitegura kuzatangira mu kwa cyenda”.

Munganyinka Evelyne, ufite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye, avuga ko icyemezo inama y’Abaminisitiri yafashe cyari gikenewe agendeye ku bukana bwa Coronavirus, gusa ngo kirashaririye ku ruhande rw’amashuri.

Ati “Ni icyemezo gikomeye cyo kubungabunga ubuzima bw’abana bacu kuko iki cyorezo giteye ubwoba kandi cyibasiye isi. Ariko kandi iki cyemezo kirashaririye kandi kirababaje kuba umwaka w’amashuri ugiye kuba impfabusa mu gihe twari twaranishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere”.

Arongera ati “Gusa nta yandi mahitamo dufite kuko tugomba kwirinda Coronavirus kandi Leta yacu iradukunda ntiyaduhitiramo ikidakwiye. Mfite umwana wari uri mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye, byamugoye cyane kubyakira kuko yumvaga umwaka utaha azaba arangije akigira mu bye, cyane ko yiga umwuga”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko icyo cyemezo cyafatanywe ubushishozi, agasaba ababyeyi gukomeza kurinda abana.

Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ugukomeza gufasha abana kwiga muri iki gihe bazamara mu rugo ariko igikomeye ni no kubarinda iki cyorezo. Kugira ngo dufungure mu kwa cyenda ni uko buri wese azaba yabigizemo uruhare kuko iyi ndwara nikomeza kwiyongera tuzongera dusunike iminsi, nituyisunika urumva ko nta gisubizo tuzabona vuba, abantu bakaze ingamba zo kwirinda”.

Irere ariko avuga ko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza, bazakomereza aho bari bagejeje amasomo, cyane ko bose badatangirira rimwe bityo ko hari n’abari bagiye gusoza umwaka wabo w’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka