Rukundo Jean Marie, umuwe mu banyeshuri bajya kwiga mu Murenge wa Cyumba bavuye mu wa Rubaya, avuga ko bimuvuna cyane kuko usanga bituma anakererwa amasomo ye bitewe no kugenda ibirometero 3 n’amaguru kugira ngo agere ku ishuri.

Ishuri barimo kubakirwa avuka ko aribona nk’igisubizo kuri bo kandi ngo bizabafasha gutsinda neza kuko ngo bazajya bagerera ku ishuri kare bakabona n’umwanya wo gusubiramo masomo.
Ikibazo cy’urugendo uretse kuba cyari kibangamiye abanyeshuri ngo cyari kinabangamiye ababyeyi kuko abana babo batabashaga kujya ku ishuri hari umurimo bakoze.
Mukeshimna Annualite, umwe mu babyeyi, we avuga ko byadindizaga imyigire y’abana kuko bageraga mu rugo bwije kandi bananiwe ntibabashe gusubira mu masomo.

Kuba rero begerejwe ishuri ry’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ngo ni igisubizo mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko mu gihe gito kiri imbere abana bazaba bigira hafi ko ngo iryo shuri barimo kubaka mu Murenge wa Rubaya bagiye kuryihutisha.
Ngo mu mwaka w’amashuri wa 2016 abanyeshuri bazaba batangiye kuryigiramo kuko ngo rizaba ryamaze no kubona ibikoresho byose by’ibanze rikeneye.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|