Gicumbi: inyubako z’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Tanda yatashywe ku mugaragaro

Inyubako z’ishuri ry’Uryunge rw’Amashuri rwa Tanda ziherereye mu kagali ka Tanda, umudugu wa Tanda, umurenge wa Giti, akarere ka Gicumbi, zatashywe ku mugaragaro, igikorwa kitabiriwe n’intumwa zaturutse mu Budage, mu ntara ya Rhenanie Platinat ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda.

Mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri shuri cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013, hanatanzwe ibikoresho bizajya byigirwaho nabo banyeshuri, bizafasha kwigisha mu mashuri arindwi yo mu murenge wa Rutare.

Nyuma yo gusobanurirwa uko ibyo bikoresho bikoreshwa, bemerewe n’inkunga y’amahugurwa n’umukozi wa Jumelage i Kigali wateguye iryo somo rya siyansi n’ikibazo bagira bashobora kumuhamagara.

Dr.AUERNHEIMER asuhuza abanyeshuri(Photo: Musanabera)
Dr.AUERNHEIMER asuhuza abanyeshuri(Photo: Musanabera)

Iri shuri rifite kandi ibyumba bitandatu, ubwiherero bw’ibyumba 20 n’ibigega bitatu bifata amazi. Ibi bikorwa byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 67, yatanzwe na Rhenanie -Paratinat.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ubutwrerane (association des jumelages) muri Rhenanie Paratinat Dr Richard Auenheimer, yashimye ibyiza umubano umaze kugeraho mu gusabana kw’abaturage b’impande zombi.

Bamurikirwa bimwe mu bikoresho bya siyansi babahaye (Photo: Musanabera)
Bamurikirwa bimwe mu bikoresho bya siyansi babahaye (Photo: Musanabera)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti yashimye umubano umaze igihe, umaze kubyara ibikorwa byinshi, birimo n’ayo mashuri yatashywe.

Hashimwe bamwe mu babyeyi n’abana mu gukusanya amafaranga yubatse ayo mashuri, bazanaza gusura abaturage b’akarere ka Gicumbi mu kwezi kwa 10/2013, nk’uko Senateri Jean Baptiste Bizimana, Perezida wa jumelage ku rwego rw’akarere ka Gicumbi yabitangaje.

Ku ruhande rw'Abanyagicumbi nabo bageneye impano y'umuco abashyitsi.
Ku ruhande rw’Abanyagicumbi nabo bageneye impano y’umuco abashyitsi.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka