Ubucucike bw’abana mu cyumba cy’ishuri bwari bageze kuri 67 mu mashuri abanza na 38 mu cyiciro rusange ; nk’uko bitangazwa na Uwizeyimna Claudine, umuyobozi w’ ikigo cya Groupe Scolaire Murambi ya mbere ahubatswe amashuli, ubwiherero bugezweho n’ikibuga cy’imikino.
Inyubako zashyikirijwe akarere tariki 12/06/2012 zifite ibigega 3 binini bifata amazi akoreshwa kuri iki kigo. Kuko bidahagije Plan-Rwanda izafasha ikigo kubona amazi ahagije kugira ngo isuku ikomeze gutera imbere; nk’uko byatangajwe n’umukozi wa Plan Rwanda ushinzwe gukurikirana izo nyubako.
Ikigo cya Groupe Scolaire Murambi ya mbere gifite abanyeshuri 1850 kikagira ubwiherero 24.

Ubuyobozi bwa Plan-Rwanda busaba ko abaturage bagira uruhare mu kurinda no gukurikirana ibikorwa by’amajyambere bashyikirizwa kuko aribo bigirira akamaro ndetse n’ibyangiritse bakagira n’uruhare mu kubisana.
Nubwo babonye ibindi byumba ariko ngo haracyari ubucucike mu byumba by’amashuri kuko umubare mu mashuri ukiri hejuru ya 50; nk’uko umuyobozi wa Groupe Scolaire Murambi ya mbere abisobanura.
Hari kandi ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende zigera kuri kilometero enye kugira ngo bagere ku ishuri ; nk’uko Uwizeyimana abivuga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|