Gatsibo: Basigaye bakererwa amasomo kubera kubura amazi
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi bo mu ishuri rya Gabiro High School riherereye mu Murenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kuba bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi mu kigo, byabagizeho ingaruka zirimo no gutinda gutangira amasomo.
Si muri iri shuri gusa hagaragara iki kibazo kuko n’abaturage bo muri santeri ya Kabarore bavuga ko bakimaranye ibyumweru birenga bibiri barabuze amazi. Iri bura ry’amazi ngo ryabagizeho ingaruka zitandukanye.

By’umwihariko ariko abakozweho cyane niki kibazo cy’ibura ry’amazi ni abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Gabiro High School, bakaba bavuga ko ibi byatumye n’amasaha bigiragaho ahinduka.
Kagame Julius, uhagarariye abanyeshuri muri Gabiro High School, agira ati "Amasaha twari dusanzwe twinjirira mu ishuri yahindutseho gatoya bitewe n’uko dusigaye tujya gushaka amazi hanze y’ikigo kandi nabwo haba hari umurongo muremure.
Umuyobozi w’iri shuri, Gatete Johnl na we yunga mu ryaba banyeshuri, akavuga ko uretse n’abanyeshuri bakererwa amasomo, kubura kw’amazi ngo byatumye bakoresha ingengo y’imari itari iteganijwe bagura ayo gukoresha.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC mu turere twa na Gatsibo na Nyagatare, burizeza abatuye Kabarore ko iki kibazo mu minsi mike kizaba cyakemutse.
Mukiza Anaclet, umukozi wa WASAC Karere ka Gatsibo, avuga ko iki kibazo bakizi ngo kikaba cyaratewe na systeme yatangaga amazi muri aka gace yahiye, ubu ngo bakaba barimo gukorana nabo bireba bose ku buryo bizakemuka vuba.
Kugeza ubu akarere ka Gatsibo gafite amazi meza ku kigereranyo cya 63%, kandi hakaba hari gahunda irambye yo kongera aya mazi ku buryo nibura yagera kuri 75% mu mwaka utaha.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|