Mbere aba bana bigiraga mu nzu y’akagari ariko iza gusenyuka bituma abana babura aho bigira, bajya kwigira mu isoko ry’amatungo ryubatswe muri 2008 na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nubwo ritigeze rikoreshwa kuko inyigo yizwe nabi hakabura amatungo yo kurijyanamo; nk’uko butangazwa na Harelimana Fabrice, umurezi wigisha inshuke.
Harelimana avuga ko mu gihe cy’izuba abana biga neza ariko bigorana mu gihe cy’imvura aho abana banyagirwa ndetse bagatwarirwa ibintu n’umuyaga.
Ababyeyi bishimira uburere abana bakura muri iryo nshuri kandi bavuga ko basabwe inkunga yo kubaka ishuri bayitanga ariko ngo habuze ubuyobozi bubagezaho igitekerezo ngo batange umuganda.

Mutesi Venensiya, umwe mu babyeyi bafite abana bigira muri iryo shuri, avuga ko ikikigorana ari ukwishyura umwalimu wigisha abana. Buri mubyeyi asabwa kwishyura amafaranga 500 buri kwezi ariko bamwe mu babyeyi ntibayishyura.
Icyo ababyeyi n’umurezi bahuriraho nuko ubuyobozi bwabafasha kubaka ishuri abana bigiramo bakava mu gikomera n’ibigunda ndetse hakajyaho n’uburyo bwo kwishyura uwigisha abana.
Iri shuri ryatangiye muri 2010 yigisha abana 30. Ubumenyi abana bakura muri iryo shuri ni bwinshi kuko batangira amashuri abanza bazi byinshi bigatuma batsinda neza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|