Nkunzimana atangaza ko yatangiye muri mu burezi bw’imyaka icyenda (9YBE) afite imyaka 33, uyu mwaka akaba ararangije amashuri atandatu mu ndimi.

Nubwo ari mu nzira zo kubona impamyabumenyi ya A2, uyu mugabo w’abana bane ukomoka mu Kagali ka Kagoma ho mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke yabwiye Kigali Today ko kugira ngo yige aho bitamwohereye.
Nkunzimana yize amashuri abanza mbere y’i 1994 ngo abikunda, ariko muri icyo gihe higaga umugabo hagasiba undi kuko byasaba amikoro ahambaye cyangwa kuba uzwi kugira ngo ubona ishuri.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifunguriye imiryango abantu bose kwiga hatitaweho ikigero barimo, uyu mugabo nawe yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri, abisabye ubuyobozi bw’ishuri burabimwerera ariko agira ikibazo cy’umugore utarabikozwa kubera ko ahanini amikoro atari ameze neza.

Mu ijwi rituje, Nkunzimana yagize ati: “ Bigitangira umugore ntabwo yabyakiriye neza, ariko nakomeje kubimwumvisha y’uko uko byagenda kose ntashobora kubireka kubera ko numva mbikunze. Ikintu cyatumaga atabyakira neza mu rugo nta mikoro yari ahari, yabonaga ndamutse ngiye kwiga bitashoboka kubera ko nta mafaranga yari ahari.”
Nkunzimana yagiye kwiga mu Ishuri ry’Imyaka 9 rya Nyakina, Umurenge wa Gashenyi arangizirizayo amashuri atatu, umwaka wa kane yawukomereje ku ishuri rya APRODOSC arangiza mu ndimi.
Nkuzimana avuga ko agitangira yagize ikibazo cyo kwigana n’abana bato, ariko buhoro buhoro yarabimenyereye na bo batangira kumwisangaho bakamugisha inama.
Mu byamwongereye imbaraga zo kwiga ntacike intege harimo n’ikinamico y’urunana aho Bushombe na we yiga akuze, nk’uko abyivugira, yumvaga nawe nta kibazo bimuteye.
Ubwo yageraga mu mwaka wa kane, imibereho ye n’umuryango we yabaye myiza no kubona amafaranga y’ishuri biramworohera nyuma yo gufashwa n’umwe muri barwiyemezamirimo wagemuriraga ishuri yigagaho wamuhaye isoko ryo kumushakira ibiribwa maze bikorwa n’umugore we.
Umwe mu banyeshuri barangije uri mu itorero, Jean de Dieu Iyakaremye agaragaza ko ibyo yumvaga mu runana ko Bushombe yiga akuze yabifataga n’ikinamico ariko none arabyemeye kubera Nkunzimana.
Kuri ibi, Mathias Twambazimana agira ati: “ nk’uyu musaza yampaye urugero rwiza, nko kubona umusaza w’imyaka 40 asubira mu ishuri nkanjye bimpa icyizere cyo kuba nakomeza kwiga kugira ngo hatabaho kurogereta nkumva ko nasubira inyuma byararangiye.”
Ngo afite indoto zo kwiga kaminuza ariko amikoro y’umuryango we ni make, igihe cyose azabonera ubushobozi ngo azakomeza. Nkunzimana afite abana bane, umukuru afite imyaka 13 yiga mu mashuri abanza.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyutwambazimana ndamushimiyecyane imanayaguhayekwihangana ukaranjyiza naini. Nakaminuza uzakinkunga cyimwenabandi
biragoye kubyumva no abana babagaho gute?