Gakenke: Hari ibigo by’amashuri yigenga bikomeje gufunga imiryango kubera kubura abanyeshuri

Ibigo by’amashuri yigenga mu Karere ka Gakenke bikomeje gufunga umusubirizo, intandaro ngo ni gahunda y’uburezi bw’amashuri y’ubumenyi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bwegerejwe abaturage, bituma ayo mashuri abura abanyeshuri.

Abaturiye College Nkunduburezi barifuza ko ryakongera gufungura imiryango
Abaturiye College Nkunduburezi barifuza ko ryakongera gufungura imiryango

Ibigo byafunze imiryango hafi ya byose bishingiye ku bufatanye n’ababyeyi, aho babishinze bagamije kugeza uburezi mu duce tumwe na tumwe, mu rwego rwo guteza imbere imyigire dore ko ibyinshi byashinzwe mbere ya 1994.

Abo baturage bakomeje gutabaza Leta ngo hagire icyakorwa mu kurengera izo nyubako bubatse biyushye akuya, zikaba zirimo kwangirika aho zimwe zamezemo ibigunda, hakiyongeraho n’imyenda irimo imisoro ya Leta yugarije ibyo bigo.

Bimwe muri ibyo bigo ni icyahoze ari Collège Nkunduburezi mu Murenge wa Janja Akarere ka Gakenke, ishuri rya APRODESOC ryo mu Murenge wa Nemba, APEM Ruli ryo mu Murenge wa Ruli, n’andi.

Amakuru kuri ayo mashuri, agaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda, aho usanga bamwe mu bayobozi bakomeye barayanyuzemo, by’umwihariko Collège Nkunduburezi yashinzwe mu 1983 ryemererwa gukora ku mugaragaro mu 1986.

Iryo shuri ryagiraga amashami arimo Inderabarezi n’ishami ry’Ubutegetsi n’amategeko, ryaje rije gukemura ibibazo by’umubare munini w’abana batabashaga kubona uko biga, aho ryagiye risohora intiti zinyuranye, ababyeyi barishinze bibumbiye mu Muryango bise Nkunduburezi.

Ishuri rya Nkunduburezi rimaze imyaka ine rifunze
Ishuri rya Nkunduburezi rimaze imyaka ine rifunze

Nyuma yuko rifunga imiryango mu mwaka wa 2017 kubera umubare muto w’abazaga kuryigamo kubera ko Leta yari ishyizeho Uburezi bw’amashuri y’ibanze y’imyaka icyenda n’imyaka 12, kuva icyo gihe ishuri ryaratereranwe nta muntu urikorera isuku kugeza ubwo rihindutse ibinani n’inyubako zitangira kwangirika.

Muri uko gufunga imiryango kwa Collège Nkunduburezi n’andi mashuri, hari abantu benshi byagizeho ingaruka zinyuranye barimo abanyeshuri, imiryango inyuranye ryari ritunze barimo abarimu n’abandi bakozi, abacuruzi bagemuraga ibikoresho by’ishuri n’ibiribwa, by’umwihariko abaturage bose baturiye ako gace ayo mashuri yubatsemo, cyane cyane abagize Umuryango Nkunduburezi bari mu bibazo byo kwishyura amadeni iryo shuri ryabasigiye.

Nsengimihigo Jean ati “Iri shuri rya Nkunduburezi ryari ridufitiye akamaro, kubera ko abana babaga hano bamwe bacumbikaga mu giturage ufite inzu akabona amafaranga, ufite butike agacuruza, ufite igitoki kikagurwa. Twarahombye mu by’ukuri, izi nyubako zavuye mu maboko yacu abaturage, none zirapfa ubusa tuzireba, byadushimisha cyongeye gufungura abana bacu bakigira hafi”.

Mugenzi we ati “N’ubu ntiturabyiyumvisha kuba ishuri nk’iri ryahoranye ibigwi rifunga burundu, ubu turi mu bwigunge mu gihe ryatangaga ubususuruke muri aka gace. Byaduteje n’ubukene kuko ryagaburiraga benshi, ryareze n’abanyabwenge banyuranye”.

Ishuri ryisumbuye rya APRODESOC naryo ryafunze imiryango
Ishuri ryisumbuye rya APRODESOC naryo ryafunze imiryango

Mu kumenya byinshi ku byateye ayo mashuri gufunga imiryango, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie, avuga ko intandaro y’iryo funga ari abanyeshuri bari basigaye bayagana ari bake nyuma y’uko Leta ishyizeho Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Yagize ati “Gahunda ya Leta y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, hari aho yakomye mu nkokora imikorere y’amashuri yigenga, kubera uburyo yoroherezaga abana kwigira hafi, uretse no kwigira hafi n’amafaranga y’ishuri akaba make cyane, ni muri urwo rwego mfashe urugero ku ishuri rya Nkunduburezi ryaje kubura abanyeshuri rifunga imiryango, imyubako zaryo ziri mu bigunda”.

Arongera ati “Ntabwo ari na Nkunduburezi cyangwa APRODESOC yafunze imiryango yonyine mu Karere ka Gakenke, hari na APEM Ruli, APEM Muhondo, yose yarafunze kandi yari afite abana benshi. Ubwo rero ababyeyi iyo babonye amashuri yabegerejwe kandi ibyo bashakaga ahandi na yo abifite bahitamo kubazana mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda bagakomereza mu bw’imyaka 12, hakiyongeraho ko ayo mashuri yigenga yacaga amafaranga menshi”.

Meya Nizeyimana yavuze ko Ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’ababyeyi ari bo banyamuryango b’ayo mashuri yafunze, barimo gushakira hamwe uburyo bayabyaza umusaruro birinda ko akomeza kwangirika.

Kuri Collège Nkunduburezi, yavuze ko hatangiye ibiganiro hagati ya ba nyiri ishuri n’umuryango w’Abihayimana b’Abafureri bo kuri APAX Janja, aho biteguye kugura iryo shuri rya Collège Nkunduburezi mu rwego rwo kwaguriramo ishuri ryabo ryitwa APAX byamaze kugaragara ko rifite umubare munini w’abanyeshuri uruta ibyumba bafite.

Inyubako zatangiye kwangirika
Inyubako zatangiye kwangirika

Na ho ishuri rya APRODESOC ryo ngo akarere kiyemeje kurifasha bagirana imishyikirano na Komite y’ishuri aho bifuje ko rihabwa akarere kakazashyiramo TVET y’akarere ya Nemba nyuma yo kwishyura umwenda iryo shuri ririmo, ubu rikaba ryaratangiye kwigirwamo na EAV Rushashi, mu buryo bw’intizanyo mu gihe riri gusana inyubako zayo.

Uretse gahunda y’uburezi bw’ibanze y’imyaka icyenda na 12, indi mpamvu ikomeje gutuma ibigo by’amashuri yigenga bifunga, hariho n’ikibazo cy’imicungire mibi yayo biyateza imyenda atari agifite ubushobozi bwo kwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka