Gakenke: Bifuza kwegerezwa amashuri yisumbuye

Abatuye mu Murenge wa Janja bahangayikishijwe n’ingendo zivunanye kandi ndende, abanyeshuri bakora bajya kwiga mu Mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE), kubera ko atabegereye hafi, n’aho ari akaba adahagije, bakifuza yabegerezwa bagatandukana no kuvunika.

Ubuke bw'amashuri butuma abanyeshuri bavunika kubera kwiga kure
Ubuke bw’amashuri butuma abanyeshuri bavunika kubera kwiga kure

Mu bigo by’amashuri bibarizwa mu Kagari ka Karukungu n’utundi byegeranye, yaba muri uwo Murenge wa Janja n’indi byegeranye, ni iby’amashuri abanza gusa.

Aho abayasoza baba bimuriwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, mu bigo by’Amashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’imyaka 12, abenshi bibasaba gukora urugendo ruri hagati y’isaha n’igice n’amasaha abiri n’igice bajya kwiga, bakongeraho n’urundi nka rwo bakora bataha iwabo buri munsi.

Sara Mukanzabonimpa, ahera ku rugero rw’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Karama, aho abana baharangiza bakimurirwa mu mashuri byitwa ko abegereye, bagerayo bagenze amasaha atari munsi y’abiri.

Ati “Ni urugendo ruvuna abana bacu, bamwe bikabatera kurivamo abandi bajya kwiga badashaka kubera ukuntu rugoye. Nimugoroba basoza saa kumi n’igice, bakongeraho ayo masaha arenga abiri bakagera mu rugo mu ma saa moya z’ijoro. Bwacya n’ubundi bakazinduka igicuku, ku buryo nibura saa kumi n’imwe baba bahagurutse bajya kwiga. Nawe wibaze ibyo bicuku n’amajoro abana bahoramo, aho rimwe na rimwe imvura igwa ikabanyagirira mu nzira, bakagera ku ishuri cyangwa imuhira, bo hamwe n’ibikoresho by’ishuri nk’amakayi byatose”.

Mu mashuri abanza adafite 12YBE yaba ayo mu Murenge wa Janja n’indi byegeranye, harimo iryitwa Giramahoro Primary School ryo mu Murenge wa Gakenke, ishuri ribanza rya Kirabo ryo mu Murenge wa Busengo, ishuri ribanza rya Kiryamo mu Murenge wa Muzo, ishuri ribanza rya Rwingoma mu Murenge wa Busengo, ishuri ribanza rya Gahondo hiyongereyeho n’iribanza rya Karama mu Murenge wa Janja.

Ayo mashuri abana bose bahasoreza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, baba bemerewe gukomeza icyiciro cya 12YBE, bamwe bajya kwiga kuri GS Rutake muri Janja, GS Nganzo na GS Karuganda mu Murenge wa Gakenke, byitwa ko ariyo ahegereye; aho bibasaba nibura gukora urugendo rw’amasaha asaga abiri n’igice kugira ngo bahagere kandi nabwo bakiga bacucitse.

Yagize ati “Hari abana bajya kwiga, bakagarukira mu nzira ntibagere ku ishuri kubera kunanirwa, abandi bakirirwa bazerera mu mihanda mu gihe ababyeyi babo baba bazi ko bagiye kwiga. Bamwe barambirwa izo ngendo za buri munsi bikabaviramo guta ishuri. Twifuza ko Leta yadufasha ikatwegereza amashuri ya 12YBE hafi, kuko kuba adahagije ari inzitizi ikomeye cyane ku hazaza h’imyigire y’abana bacu”.

Ibigo by'amashuri abanza bimwe na bimwe nta 9YBE cyangwa 12YBE bigira
Ibigo by’amashuri abanza bimwe na bimwe nta 9YBE cyangwa 12YBE bigira

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yizeza abaturage ko hagishakishwa ubushobozi bwo kongera ibyumba by’amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa remezo byorohereza abana mu myigire aho bikiri bicye.

Ati “Birasaba ubushobozi ndetse icyo dukomeje gushyiramo imbaraga ni ukureba ahakigaragara ingorane kurusha ahandi, no kugira icyo tuzikoraho mu guteza imbere uburezi. Mu bufatanye bw’Igihugu cyacu n’abafatanyabikorwa bacyo mu kwita ku burezi, ubuvugizi buganisha ku kongera ibyumba by’amashuri, ibibuga by’imikino n’ibikoni byo gutekeramo ku bigo by’amashuri, birimo gukorwaho kandi igishimishije ni uko ubushake bwo kubona ubushobozi bwo kubikora buhari, ndetse bugiye kwihutishwa nibura buri mwaka hakazajya hagira igikorwa, cyane ko muri ako Karere ka Gakenke hatangiye gahunda yo guteza imbere uburezi binyuze mu Kigega Pro-Poor Basket Found”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka