Gakenke: Abayobora ibigo by’amashuri basabwe kongera imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, arakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri, bibarizwa mu Karere ka Gakenke, kwikebuka bakareba ibikibangamiye iyubahirizwa rya gahunda y’uburezi, no gufatanyiriza hamwe mu kugaragaza umusanzu wabo ufatika, mu kuzamura ibipimo by’ireme ry’uburezi.

Minisitiri Twagirayezu yabasabye kwikebuka bagasesengura ibibangamiye ireme ry'uburezi
Minisitiri Twagirayezu yabasabye kwikebuka bagasesengura ibibangamiye ireme ry’uburezi

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ine, uhuriyemo abayobozi b’ibigo bigera ku 152 by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro, aba bakaba biyongeraho abagenzuzi b’uburezi b’Imirenge igize aka Karere.

Umwiherero warateguwe hagamijwe gusesengurira hamwe ibibangamiye ishyirwa mu bikorwa, rya gahunda zigamije kuzamura ireme ry’uburezi no kubishakira umuti, bo ubwabo bafatanyije, cyangwa binyuze mu buvugizi bwakorerwa mu zindi nzego zibakuriye.

Padiri Protogène Hategekimana, uyobora GS Saint Jerôme Janja, agira ati: “Muri uyu mwiherero, tuzagira umwanya uhagije n’urubuga twisanzuriyemo, dusasa inzobe, ku bibazo tubona bigituma ireme ry’uburezi ritagera ku kigero cyifuzwa uko bikwiye. Niba ari nk’ikigo kiri inyuma mu mitsindishirize, tuzabasha gusesengura tumenye niba intege nkeya zaba zituruka ku muyobozi w’ikigo ubwe, niba se hari iby’ibanze ikigo kibura, cyangwa niba ari ubundi burangare buba bwabayeho”.

Ati “Ibyo byose tuzaboneraho akanya ko kubinonosora, tubiganireho bihagije, tunabivugutire umuti. Twiteze ko ibi bizaduha umusaruro ufatika, twashingiraho twongera ibipimo bikenewe by’ireme ry’uburezi”.

Ikibazo cy’ibikorwa remezo by’inyubako z’amashuri adahagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri, ibyumba byigirwamo bishaje, ibitagira amazi n’amashanyarazi, ikoreshwa rya mudasobwa na murandasi bitarakwira mu bigo byose no kuba hari ababyeyi batarumva uruhare rwabo mu myigire n’imitsindire y’abana babo, biri mu byagaragajwe nk’imbogamizi zikibangamiye ireme ry’uburezi.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abagenzuzi b'Uburezi mu Karere ka Gakenke nibo bitabiriye uyu mwiherero
Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abagenzuzi b’Uburezi mu Karere ka Gakenke nibo bitabiriye uyu mwiherero

Minisitiri Twagirayezu avuga ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye ireme ry’uburezi, hagamijwe ko n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 mu guteza imbere uburezi kigerwaho.

Yibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri, ko ari bo bafatwa nk’inkingi ya mwamba, mu kugaragaza uruhare rufatika mu gutegura bihamye abanyeshuri b’ubu, kuko ari bo bitezweho kuzaba batanga umusaruro muri icyo cyerekezo.

Yagize ati “Nagiraga ngo mbibutse ko amwe mu mahame icyo cyerekezo gishingiyeho, harimo ko buri wese afite uburenganzira bw’ibanze ku burezi, ari nabwo nkingi y’iterambere ry’Igihugu n’ishingiro ry’umuryango nyarwanda. Ubwo bukungu bw’Igihugu, bukaba bugomba gushingira ku bumenyi (knowledge based economy). Ibyo rero ntitwabigeraho mwe nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri, mudafashe iya mbere ngo murangwe n’imiyoborere ihamye, ituma umunyeshuri arushaho gutanga umusaruro ufatika mu mitsindire ye”.

Yanijeje aba bayobozi ko ahakigaragara inzitizi zibangamiye ireme ry’uburezi, Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kuzikemura binyuze mu kongera ingengo y’imari, ishorwa mu bikorwa biteza imbere uburezi.

Uyu mwiherero, ubaye no mu gihe abanyeshuri bitegura gutangira umwaka w’amashuri wa 2022-2023. Ukaba uzaba umwanya wo guhanahana ubunararibonye, hagati y’ibigo by’amashuri byitwara neza n’ibikiri hasi, mu rwego rwo kugira ngo bizamurane.

Nyuma y’umwaka hakazabaho kongera guhura, bisuzume banarebere hamwe ikigero cy’impinduka zizaba zabayeho, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka