Aba banyeshuri bashyizwe ku isoko ry’umurimo, ni abanyeshuri bamaze amezi agera ku icumi biga ubudozi, babifashijwemo n’umushinga w’abayapani witwa Rebon Kyoto.

Mutuyeyezu Marie Claire, umwe mu banyeshuri barangije kwiga ubudozi muri iki kigo yatangaje ko muri aya mezi bungukiyemo ubumenyi buhagije, buzabasha kwigirira akamara, bakanakagirira n’igihugu.
Yagize ati “Ubumenyi dukuye aha ni ubumenyi buhagije ku bijyanye no kudoda imyambaro iyo ariyo yose tukaba twanahimba iyacu, ubu bumenyi bukaba bufite agaciro gakomeye kuri twe kuko buzadufasha kwibona ku isoko ry’umurimo, tukabona amafaranga yo kudufasha mu iterambere ryacu, iry’imiryango yacu tukanabasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Niyitegeka Gadi, Umuyobozi w’iri shuri rya Gacuriro Vocational Training Center kimwe mu bigo bya WDA ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyangiro, yatangaje ko aba barangije muri shuri, bafashwa kubona aho bimenyereza mu mwuga, kuburyo bitabagora kubona akazi cyangwa se abihangiye imirimo ngo babashe gukora neza akazi kabo kabungukire.
Yagize ati “Aba banyeshuri iyo barangije tubafasha kubona aho bimenyereza mu nganda mu gihe cy’amezi abiri, bakabasha kumenyera akazi kuburyo nk’abarangije mu mwaka ushize uko ari 48, hafi ya bose bafite akazi muri UTEXIRWA, abandi bakaba bakora mu ruganda rw’abashinwa rutunganya imyenda rwitwa C&H, abandi nabo bakaba barihangiye imirimo kuburyo bose bameze neza.”

Tomio Sakamoto waruhagarariye ambasade y’abayapani muri uyu muhango yashimiye cyane aba banyeshuri bashoje aya masomo, anabasaba kuyabyaza umusaruro, kandi babivanga n’ikinyabupfura kugirango bizabagirire akamaro mu buzima bwabo.
Yagize ati “Ndashimira kandi ndanifuriza amahirwe masa, aba barangije muri iri shuri, kandi nkabasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye hano, nabizeza ko guverinoma y’Ubuyapani izakomeza kubaba hafi ndetse no gufatanya n’u Rwanda nk’uko idahwema kubigenza, kugirango ubumenyingiro butere imbere kandi bugirire akamaro ababwiga n’igihugu.”

Iki gikorwa gisoza, abasoje amasomo muri iri shuri bamuritse imyenda badoze mu gihe bigaga, bagaragariza abaje kubashyigikira umusaruro w’ibyo bamaze amezi icumi biga.


Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|