Foundation Ndayisaba Fabrice isanga uburezi bw’inshuke ari inkingi ikomeye mu kubaka ejo hazaza h’Igihugu

Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice ivuga ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari yo yubakwamo ubushobozi bwo kwiga, imyitwarire n’indangagaciro bizamufasha mu rugendo rw’ubuzima.

Ibi byagarutsweho mu muhango wahuje ubuyobozi bw’ishuri, ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ubwo abana barangizaga icyiciro cy’amashuri y’inshuke.

Uyu muhango waranzwe n’igitaramo cy’abana cyiganjemo indirimbo n’imbyino, byagaragaje ubumenyi n’icyizere bamaze kugira. Ku babyeyi, byabaye umwanya wo kureba aho abana babo bageze no gushima uruhare rw’abarimu mu kubafasha gukura neza.

Umuyobozi wa Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice, NDIKURYAYO Valens, yavuze ko intego y’ishuri ari ugutegura umwana mu buryo bwuzuye, atari mu masomo gusa ahubwo no mu burere.

Ati: "Umwana agomba gukura azi kubaha abandi, akunda kwiga kandi yigirira icyizere. Iyo twubatse uwo musingi neza akiri muto, tuba tumuhaye amahirwe yo gutsinda mu byiciro byose by’uburezi."

Uwashinze iri shuri, Ndayisaba Fabrice, yavuze ko uburezi bw’inshuke budakwiye gufatwa nk’icyiciro gisanzwe, kuko ari bwo bushingirwaho ejo hazaza h’umwana.

Ati: "Iyo umwana ahawe uburere n’ubumenyi bukwiye akiri muto, bimufasha gukura afite ubushobozi bwo gutekereza, gukunda kwiga no kubana neza n’abandi. Ni yo mpamvu dukomeza gushora imbaraga mu guteza imbere uburezi bw’abana bato."

Ababyeyi bavuga ko babonye impinduka zigaragara ku bana babo kuva batangira kwiga muri iri shuri.

Byamana Maxime yagize ati: "Twabonye umwana wacu agenda ahinduka umunsi ku wundi. Ubu ashobora kuvugira imbere y’abantu, akubaha abandi kandi akagaragaza ubushake bwo kwiga.

Nk’ababyeyi, biduha icyizere cy’uko umusingi abonye uzamufasha mu rugendo rwe."

Ukwishatse Evans asanga ubufatanye hagati y’ishuri n’umuryango ari ingenzi mu burezi bw’umwana.

Ati: "Iyo umubyeyi akurikirana ibyo umwana yigira ku ishuri kandi abarimu bagakomeza kubimutoza, umwana akura afite imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo gukomeza kwiga neza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma iri shuri rikoreramo, Uwingabire Jean Marie Vianney, yashimye uruhare rwa Foundation Ndayisaba Fabrice mu guteza imbere uburezi bw’abana bato, avuga ko kubaka umwana neza ari inshingano zisangiwe.

Ati: "Abana ni bo Rwanda rw’ejo. Iyo ishuri, umuryango n’inzego z’ubuyobozi bakoranye, umwana abona uburezi n’uburere bimufasha kuzavamo umuturage ushoboye kandi ufite indangagaciro."

Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko kwita ku burezi bw’abana bato ari ishoramari rigirira akamaro umuryango n’igihugu muri rusange. Basabye ababyeyi gukomeza gufatanya n’amashuri mu gukurikirana imyigire n’imikurire y’abana, kugira ngo bakomeze gutera imbere mu byiciro bikurikira by’amashuri.

Iri shuri rya Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice, ryatangiye gukora mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020. Kuri ubu iri shuri kuva ryatangira gukora rimaze kwigisha abanyeshuri basaga 200.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka