EdTech Monday izibanda ku kongerera Ikoranabuhanga amashuri yo mu cyaro
Ikiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation cyo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025, kiragaruka ku buryo u Rwanda rwakomeza kongerera Ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro, himakazwa uburezi bushingiye ku ikorabuhanga.
Bimaze kumenyerwa ko buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mukurikira ikiganiro EdTech, kuri KT Radio no ku murongo wa You Tube wa Kigali Today, ikaze rero mu kiganiro cyo kuri uyu wa mbere.
Iki kiganiro ngarukakwezi gitegurwa n’ishami ry’Ikoranabuhanga mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), kigahuriza hamwe abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi (EdTech innovators), abayobozi mu nzego za Leta, abarimu ndetse n’ababyeyi, barebera hamwe imbogamizi zikomeye zigikoma mu nkokora amasomo y’ikoranabuhanga mu mashuri yo mu byaro.
U Rwanda ruracyahanganye n’ikinyuranyo gikomeye hagati y’imijyi n’icyaro mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko imibare igaragaza ko amashuri yo mu cyaro afite murandasi (Internet) ari 27% gusa, ugereranyije na 75% yo mu mijyi.
Amashuri menshi yo mu cyaro ntagira umuriro w’amashanyarazi uhoraho, murandasi yizewe n’ibikoresho bihagije birimo mudasobwa.
Ibi bituma umubare w’abanyeshuri kuri mudasobwa imwe ukiri hejuru, aho mu mashuri abanza abanyeshuri icumi bahurira kuri imwe, naho mu mashuri yisumbuye abanyeshuri umunani bagahurira kuri mudasobwa imwe.
Nubwo bimeze bityo ariko, usanga hari imishinga ya Leta irimo gufasha mu kongera uburyo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko kugeza ubu, amashuri arenga 1,500 yamaze guhabwa murandasi yihuta, binyuze mu mushinga ’Smart Education Project’.
Aha kandi usanga hanakoreshwa amakamyo ya ‘DigiTruck’ akoreshwa nk’amashuri yimukanwa, hagatangwa amahugurwa ku barimu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Turere tw’icyaro.
Minisiteri y’Uburezi ifite intego yo kugeza kuri 80% by’amashuri afite murandasi mu gihugu hose, bitarenze impera za 2025, bivuye kuri 62% biriho.
Abahanga bagaragaza ko kubona murandasi gusa bidahagije, kuko ibikoresho byinshi byo kwigishirizaho hifashishijwe ikoranabuhanga bidahuzwa n’ibice abanyeshuri bo mu cyaro batuyemo.
Abarimu benshi ntibaragira ubumenyi buhangije bwo guhuza ikoranabuhanga n’imfashanyigisho zifashishwa mu myigire ya buri munsi, bigatuma ikoreshwa ryaryo mu byaro rigenda biguru ntege kandi mu buryo butangana.
EdTech Monday yo muri uku kwezi, izibanda ku bisubizo bya nyabyo kandi bifatika, aho abazaba bari mu kiganiro, bazaganira ku ngufu z’amashanyarazi kandi zihendutse, uburyo bwo kwiga hifashishijwe telefone ngendanwa, uburyo bushya bwo guhugura abarimu, ahantu rusange ho kwigira hamwe (community learning hubs), ndetse n’uburyo bwo gutera inkunga abashoramari mu ikoranabuhanga ry’uburezi, kugira ngo bageze serivisi zabo mu mashuri yo mu byaro.
Ni ikiganiro kizanagaruka ku bikoresho bitanga amakuru (data-driven tools), bishobora gupima ingaruka nyazo z’imishinga ya EdTech mu burezi.
Intego y’iki kiganiro ni ugutuma habaho ibiganiro bishingiye ku bimenyetso, ndetse no kugaragaza udushya twaturutse muri gahunda za Leta n’ibigo nyarwanda bikora muri EdTech.
Abategura iki kiganiro bavuga ko intego nyamukuru yacyo ari ukugira ngo buri mwana w’Umunyarwanda, aho ari hose, abashe kubona inyigisho zinoze kandi zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|