EdTech Monday iribanda ku kamaro k’ibyumba by’ikoranabuhanga mu burezi
Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, ibyo bijyana n’uburyo ibyumba by’amashuri byahinduwemo bigashyirwamo ikoranabuhanga rifasha mu myigire.

Ibi kandi bigaterwa na politiki Igihugu gishyiramo imbaraga, ubufatanye bushya hamwe n’iterambere ry’ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera bituma u Rwanda, rugirwa Igihugu ntangarugero mu guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga muri Afurika.
Ubwitange bw’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga, bishingiye kuri politiki z’ingenzi, zirimo nka gahunda y’ibikorwa by’uburezi (Education Sector Strategic Plan -ESSP) ya 2018-2024, na gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho mu burezi (ICT in Education Policy 2016).
Izi gahunda zombi zishimangira uruhare rw’ikoranabuhanga mu kuzamura ireme ry’uburezi. Gahunda ya One Laptop Per Child cyangwa se mudasobwa imwe kuri buri mwana yaje yunganirwa na gahunda ya Smart Classroom, byose byagize uruhare ku kwinjiza ikoranabuhanga mu gutegura amasomo, kuyatanga ndetse no gusuzuma ubumenyi bw’abarimu n’abanyeshuri.
Imishinga irimo nka GIGA (GIGA Initiative) yatangijwe mu 2019 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Bana (UNICEF), rifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) igamije guha amashuri mudasobwa zigendanwa imwe ku banyeshuri batatu, imwe kuri buri mwarimu, ndetse na mudasobwa 50 kuri buri ishuri mu 2030.
Icyakora nubwo bimeze bityo, imbogamizi ziracyahari zirimo kuba hari ibitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, kugera ku ikoranabuhanga mu buryo bungana nta n’umwe uhejwe ndetse n’uruhare rw’abikorera.
Mu 2019 isuzumwa ryakozwe ryagaragaje ibibazo bitandukanye bigikoma mu nkokora ibikorwa by’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga, harimo nk’ibura ry’amashanyarazi, umurongo wa interineti udahagije ndetse n’umubare muto w’abarimu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Ibi byose bizasesengurwa mu gice cy’ikiganiro EdTech Monday, ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kigaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikazatambuka ku ya 31 Werurwe 2025, kuri Radiyo KT 96.7 FM.
Nk’ibisanzwe, iki kiganiro kizanyuzwa ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space X, Facebook na Instagram, ku nsanganyamatsiko igira iti “Aligning EdTech Policies with Innovation for Maximum Impact”, cyangwa se “Guhuza ikoranabuhanga mu burezi n’udushya mu kuzamura ireme ry’ubumenyi”.

Ohereza igitekerezo
|
Iki kiganiro nicyza kandi kiziye igihe, rero iyo team ya ICT muyidusabire ishyire imbaraga mumashuri yo mucyaro. Harikibazo kibikoresho bidahagije,internet
Niriya Internet ya Ed net haraho bashyize n’ibikoreshi barigendera. None rero hakwiye gushyirwa imbaraga mugukurikirana ibikoresho bitangwa no guhugura ababikoresha.