EdTech Monday iragaruka ku ruhare rw’amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga mu burezi
Icyerekezo cya Leta 2050, iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi buteye imbere, ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu bizatuma bigerwaho ari na yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje guteza imbere amasomo ya Siyansi mu ikoranabuhanga ari yo STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics).

Mu kiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation gitambuka kuri KT Radio, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, abatumirwa baragaruka ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi, mu guteza imbere amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ikiganiro kandi kiribanda ku ngingo zirebana n’inzego zifata ibyemezo, kugira ngo ishoramari mu ikoranabuhanga mu burezi ritere imbere, kandi rikomeze kuzamura amasomo ya siyansi, kimwe no kureba imiterere y’imfashanyigisho z’ikoranabunga mu burezi zafasha abana b’abakobwa kwisanga mu masomo ya siyansi n’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu mashuri ari mu byaro.
EdTech Monday kandi iranagaruka ku ngero zifatika mu Rwanda cyangwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo, aho ikoranabuhanga mu burezi ririmo guteza imbere imyigire ya siyansi n’ikoranabuhanga.
Baranarebera hamwe kandi ubufatanye bukwiye, kugira ngo udushya mu ikoranabunga mu burezi tugere kuri benshi, bifanashe guteza imbere amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga, harebwe n’imbogamizi zikoma mu nkokora ikoranabuhanga mu burezi, zituma hatabaho gutera imbere kw’amasomo ya siyansi n’ikoranabunga n’uko zakemuka.
Abatumirwa mu kiganiro kandi baravuga uko abarimu n’abanyeshuri bafashwa kugira ngo barusheho gukoresha ikoranabuhanga mu masomo ya siyansi n’ikoranabuhanga, n’ibyo u Rwanda rukora ngo ruzamure ireme ry’uburezi bushingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga.
Ikiganiro EdTech Monday kiba buri wa Mbere wa nyuma w’Ukwezi, kigaterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber). Gitambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space ya X.
Ohereza igitekerezo
|