EdTech Monday iragaruka ku guteza imbere amasomero yo mu buryo bw’ikoranabuhanga
N’ubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwigisha hifashishijwe ikaranabunga mu mashuri, haracyari icyuho mu kunoza no kugeza henshi hashoboka mu mashuri ibikoresho by’ikoranabuhanga, by’Umwihariko ku mashuri yo mu bice by’icyaro.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), bugaragaza ko 40% by’amashuri agifite ikibazo cy’amasomero, bikaba bihangayikishije kuko bigora abanyeshuri mu gusubiramo amasomo no gukora ubushakashatsi, no korohereza abarimu gutanga ubumenyi bufite ireme.
Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, abatumirwa baragaruka ku buryo amasomero yo mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresha murandasi, yagira uruhare mu kunoza uburezi kuri bose kandi bufite ireme.
Baragaragaza impinduka mu myumvire ku bijyanye no kwitabira amasomero n’imyigire hifashishijwe murandasi.
Baragaruka ku buryo hasobanurwa Digital Talent Program (DTP), imbogamizi nyamukuru zibangamira ikoreshwa ry’amasomero n’amasomo akurwa kuri murandasi/interineti, n’ibirimo gukorwa ngo bikemurwe.
Muri EdTech Monday kandi haraganirwa ku cyakorwa kugira ngo abarimu bifashishwe mu gukangurira abanyeshuri gukoresha amasomero ari kuri murandasi, n’icyakorwa kugira ngo amasomero n’imyigire yo kuri murandasi byizerwe anitabirwe kurushaho.
Ku kijyanye n’uruhare rw’abarebwa n’uburezi mu miryango no ku mashuri, abatumirwa baragaruka ku cyakorwa mu kongera ubukanguramba mu barimu, abanyeshuri n’ababyeyi ku mikoreshereze y’amasomero yo kuri murandasi, n’icyakorwa kugira ngo ubwitabire bwo kwiga no gusoma kuri murandasi bwiyongere.
Ntimucikwe n’ikiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation cyo kuri uyu mugoroba saa kumi n’ebyiri (18:00) kuri KT Radio n’imbuga za Kigali Today, aho musobanukirwa uburyo bwose bwafasha abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amasomero akoresha murandasi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|