Dore uko ingendo zo gusubira ku ishuri ziteye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingengabihe yo gusubira ku ishuri, aho abanyeshuri bazagenda kuva ku wa Kane tariki 5 kugera ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023.

Abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya kabiri
Abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya kabiri

Ku itariki ya 5 Mutarama 2023 hazagenda abiga mu turere twa Huye na Nyaruguru mu Majyepfo, Rubavu na Nyabihu mu Burengerazuba, Musanze mu Majyaruguru ndetse na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku wa Gatanu tariki 6 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere twa Muhanga na Nyamagabe mu Majyepfo, Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Burengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Burasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023, hazagenda abiga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Nyanza na Kamonyi mu Majyepfo, Gicumbi mu Majyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Burengerazuba ndetse na Gatsibo na Nyagatare mu Burasirazuba.

Ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023 hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Gisagara na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Majyaruguru, Ngororero mu Burengerazuba ndetse na Bugesera mu Burasirazuba.

NESA isaba ababyeyi b’abo banyeshuri bazasubira ku ishuri kubahiriza ingengabihe yatanzwe, hamwe no kuzindura abana kugira ngo bagereyo hakiri kare(butarira) kandi bambaye umwambaro w’Ishuri.

Ababyeyi kandi basabwa guha abana amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri.

Abashinzwe Uburezi mu turere no mu mirenge na bo basabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abana ku ishuri, bakanamenya ko abayobozi b’amashuri babakiriye ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abazahagurukira i Kigali cyangwa abahanyura berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade ya Kigali/Nyamirambo zibajyana ku bigo by’amashuri.

NESA ivuga ko saa cyenda z’amanywa(15h00) Sitade ya Kigali izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba ucyemerewe kuhagera nyuma y’iyo saha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

bugesera niryar?

birere jean rene yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

nnex abo muri bugesera bazagenda ryar?

rene yanditse ku itariki ya: 5-01-2023  →  Musubize

MURAKOZE KUDUTANGARIZA IGIHE CYOGUSUBIRA KUBIGO BIRADUFASHIJE NATWE BIRADUFASHA KWITEGURA NEZA.

MUGISHA ERIC yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Murakoze kudutangariza igihe tuzasubirira kwishuri biradufasha knd bifasha nababyeyi gutegura ibyo abana bazajyana hakirikare

Bikorimana Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

ewana murakoze nubwwo igihe arigito cyokuruhuka
arik ntantakundi

eric yanditse ku itariki ya: 2-01-2023  →  Musubize

Murakoze kudutangariza igihe cyo gubirira ku ishuri Kar
e bidufasha kwitegura neza

Ndayambaje edmond yanditse ku itariki ya: 1-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka