Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo kujya mu biruhuko ziteye

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere guhera tariki ya 20 Ukuboza2022 kugeza tariki ya 23 Ukuboza 202.

Ni muri urwo rwego NESA imenyesha ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo iteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

 Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
 Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amamyepfo
 Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
 Rwamagana na kayonza mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

 Muhanga na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
 Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
 Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba
 Gatsibo na Nyagatare mu Itara y’Iburasirazuba

Ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 hazataha hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

 Nyamagabe na Ruhango mu ntara y’Amajyepfo
 Gakenke na Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru
 Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba’
 Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

 Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo
 Gicumbi mu Ntara y’Amjyaruguru
 Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba
 Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

NESA irasaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, zibajyana mu miryango yabo. Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze gusa ntabwo hagaragara igihe aba Ngororero bazatahira.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 13-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka