Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu kiruhuko guhera tariki 19 kugeza tariki 22 Ukuboza 2024.
Ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
Ngororero mu Ntara y’ I Burengerazuba
Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru
Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku Cyumweru, tariki ya 22Ukuboza 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo anashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba
Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri imiryango yabo no gukurikirana ko amashuri yohereje abanyeshuri mu miryango yabo ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri sitade ya Kigali Pele Stadium (Nyamirambo) zibajyana mu miryango yabo aho bataha.
Nyuma ya saa cyenda z’amanywa (15h00) Sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuzinjira ngo abashe gutaha iwabo.
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira abagira uruhare Bose mugutunganya neza izingendo z’abanyeshuri muri abahanga cyane kandi harimo na Displine ihambaye no kwita kubanyeshiri bacu neza mucyubahiro.Murakoze.
Ibintu ndabona bibaye ibibazo kabisa...
Nyanza turarenganye biri serieux kuko twaje mbere, dutashye nyuma...