Dore impinduka zabaye ku ngendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Abanyeshuri bajya mu biruhuko baturutse i Kigali cyangwa bahanyuze, bazafatira imodoka kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé Stadium (i Nyamirambo).

Abanyeshuri bazahagurukira kuri Stade ya ULK ku Gisozi
Abanyeshuri bazahagurukira kuri Stade ya ULK ku Gisozi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye itangazo rimenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa, ko hari impinduka zabayeho muri gahunda y’ingendo zo gutaha kw’abanyeshuri.

Iryo tangazo rivuga ko rwego rwo korohereza abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’ahandi banyura muri Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka zibajyana mu miryango yabo kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé Stadium, ahasanzwe hazwi nko kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.

NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba abo bireba kwihanganira izo mpinduka zabayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka