CUR yatangiye guhugura ku by’ikoranabuhanga abakobwa batarabona akazi

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), ku wa 22 Ukwakira 2022 yatangiye gahunda yo guhugura mu ikoranabuhanga abakobwa n’abagore barangije amashuri yisumbuye na kaminuza, badafite akazi.

Abagore n'abakobwa 25 bagiye guhugurwa na CUR mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Abagore n’abakobwa 25 bagiye guhugurwa na CUR mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Narcisse Ntawigenera, umuhuzabikorwa w’ikigo cya kaminuza gatolika y’u Rwanda, gishinzwe ubushakashasi n’imishinga igamije guteza imbere rubanda, avuga ko bazahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, harimo atatu yo kwigira muri laboratwari za CUR, ndetse n’atatu yo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Bazahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ariko haziyongereho n’amasomo ajyanye no guhanga imirimo, imibanire n’abandi, gutanga amakuru no kuyashaka, mu rwego rwo kugira ngo n’ubwo batabona akazi, bazabashe kukihangira.

Ntawigenera ati “Mu bijyanye n’amasomo y’ikoranabuhanga bazigishwa, harimo ikoranabuhanga rifasha gukemura ibibazo bya buri munsi, urugero nko gukora ku buryo nk’umuntu yegereye igipangu runaka bimenyekana. Harimo n’amasomo yo gusana za mudasobwa, gukora porogaramu z’ikoranabuhanga, multimedia n’ibindi.”

Abemerewe gukurikira aya masomo bavuga ko bayitezeho ubumenyi buzababashisha kugira icyo bakora, haba mu kubona akazi cyangwa mu kukihangira.

Masengesho usanzwe afite impamyabushobozi ya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko icyamuteye kwiyemeza gukurikirana oyo masomo, ari ukugira ngo yongere ubumenyi, kuko yizeye ko hari ibyo azunguka byiyongera ku byo yari asanzwe azi, bityo akazabasha gushyira mu bikorwa n’ibyo yari yarize mbere.

Ati “Niteze kugira ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga mu buryo bwo kurishyira mu bikorwa, bitari mu magambo, nkazabikoresha mu kwihangira umurimo cyangwa n’ahandi nagira amahirwe yo kubona akazi.”

Angélique Mwamikazi we arangije amashuri yisumbuye mu mateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Ngo yiyemeje kwiga ikoranabuhanga kuko yasanze utarizi nta ho yagera muri ibi bihe turimo.

Ati “Mu gihe ntarabona igishoro ngo nihangire umurimo, ubumenyi nzakura hano buzamfasha kuba mbonye akazi.”

Bafite icyizere cyo kuzabona akazi cyangwa bakihangira imirimo babikesha ikoranabuhanga bagiye guhugurwamo na CUR
Bafite icyizere cyo kuzabona akazi cyangwa bakihangira imirimo babikesha ikoranabuhanga bagiye guhugurwamo na CUR

Abakobwa n’abagore bagiye gukurikirana aya mahugurwa ni 25, batoranyijwe mu barenga 70 bari basabye.

Bagenewe buruse y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi, yo kubafasha kubona icumbi n’ibyo kurya, cyane ko n’ubwo abenshi baturuka mu Karere ka Huye, hari n’abaturuka mu tundi turere tw’Igihugu.

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda irimo gutanga aya mahugurwa ku nkunga ya UN Women, kandi ngo iyi ni intangiriro yo gutanga amasomo y’igihe kigufi, agamije gufasha urubyiruko kubona akazi ndetse no kukihangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka