Covid-19 yateye ihungabana mu bana, amanota ku ishuri aragabanuka

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka nyinshi harimo n’umwuka w’ubwoba ndetse n’ihungabana ku bana, ingimbi n’abangavu, bituma kuri bamwe na nyuma batiga neza amanita bagiraga aragabanuka.

Murwanashyaka Evariste wa CLADHO na Shyaka J Baptiste mu kigariro
Murwanashyaka Evariste wa CLADHO na Shyaka J Baptiste mu kigariro

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro cya KT Radio na Mastercard Foundation, giherutse gutambuka kuri KT Radio.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO (Impuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu), akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rwigihugu, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko ubushakashatsi bakoreye mu turere turidwi no mu nkambi z’impunzi z’Abakongomani zose, bwaberetse ko abana bose batabashije kwiga bakoresheje ikoranabuhanga nk’uko byari biteganyijwe.

Yagize ati “Hari hariho uburyo bwo kwiga ‘online’ mu gihe abana batigaga, twasanze 29% badafite radiyo cyangwa televiziyo yo kwigiraho, 10% bari bafite uburyo bakwiga ariko hakabaho kudahuza kwabo n’ababyeyi, aho wasangaga bamwe bashaka gukurikira izindi gahunda mu gihe abana bashaka kwiga, bityo bakabigenderamo”

Shyaka Jean Baptiste, umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Gasabo wari umutumirwa muri icyo kiganiro, yavuze ko usibye kuba hari abana batabashije kwiga mu gihe amashuri yari afunze, Covid-19 ngo yanabagizeho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze, bakagira ubwoba ndetse n’igihe bari basubiye ku ishuri. Ibi bikaba byaratumye bamwe batsindwa.

Ati “Dusubira ku ishuri hari hari ubwoba bwinshi cyane mu banyeshuri, ngaho amashuri yafunguye, yongeye yafunze, ugasanga abana batazi ibirimo kuba. Ikindi no kumva amakuru ya Covid-19 umunsi ku wundi byabateraga ubwoba, harimo kwiyongera kw’imibare y’abapfuye, abarembye bityo bamwe bikabatera ihungabana”.

Arakomeza ati: “Ikindi cyabanje kutugora ni udupfukamunwa, aho usanga uwinjiye wese adusaba kwambara neza udupfukamunwa, yaba umwarimu, animateri, umuyobozi, bigatera abana stress.”

Ku rundi ruhande ariko Shyaka avuga ko yitanzeho urugero, hari n’abana bakoresheje neza icyo gihe batigaga barakora cyane, bariga ku buryo amanota yazamutse kurusha mbere ya Covid-19

Shyaka ati “Hari n’abandi bana bakoresheje icyo gihe neza, urugero nkanjye, nk’umwana ureba kure, narakoze cyane ku buryo n’amanota yanjye yiyongereye, ubu nsigaye mba n’uwa mbere mu ishuri.”

Murwanashyaka avuga ko CLADHO imaze kubona ko hari abana batabashaga kwiga, kubera kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga, nka radio na Televiziyo, yatanze amaradio akoreshwa n’imirasire y’izuba asaga ibihumbi bibiri (2000), ndetse banatanga ibyo kurya aho basanze imiryango ibayeho nabi mu turere twa Kamonyi, Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera.

Syaka na we yibukije abana bagenzi be ko umunyeshuri ufite intego y’ejo hazaza, kwiga neza bishoboka mu gihe atabasha kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, yifashishije amakaye ye, asubiramo ibyo yize no mu myaka yahise.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka