Covid-19: Bamwe mu babyeyi bafite impungenge ku itangira ry’amashuri

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba abana bamaze amezi asaga ane batajya ku ishuri byatangiye guteza ibibazo, kuko hari abadafite umwanya wo gukomeza kubakurikirana.

Hari impungenge ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitashoboka ku mashuri
Hari impungenge ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitashoboka ku mashuri

Hari abavuga ko byaba byiza hafashwe ingamba zo kwirinda ariko abana bakiga, abandi bakavuga ko byaba ari kare cyane ugereranyije n’uko icyorezo gihagaze.

Uwamaliya Marie Anne umwe mu babyeyi, avuga ko ibi biruhuko byabaye birebire mu rwego rwo kwirinda Covid-19, biteje izindi mpungenge.

Agira ati “Ubu umukobwa ndera iwanjye aratwite, inda imaze ibyumweru bitanu. Iyo ngiye ku kazi, na bo bahita bajya mu zindi gahunda zabo”.

Uyu mubyeyi avuga ko Leta yari ikwiye gushyiraho ingamba mu mashuri, ku buryo muri uku kwezi kwa Nzeri abana basubira ku ishuri.

Ibi kandi abihuriraho na Karenzi Jean Luc, ugira ati “Sinavuga ko abana bacu twabarambiwe, ariko rwose ni ibibazo. Ibyo gusubira mu masomo byo barabyibagiwe, bamwe ntibazi n’aho amakayi bayabitse. Baramutse basubiye ku ishuri byadufasha”.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’abashuri, bavuga ko hari ingamba bamaze gufata, zizarinda abanyeshuri kwandura.

Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ribanza rya Camp Kigali, agira ati “Itangira ry’amashuri twararyiteguye. Dufite aho abana bazajya bakarabira intoki, twagabanyije umubare w’abanyeshuri mu ishuri, ku buryo ku ntebe imwe hicaraho abana 2, kandi hagati yabo harimo metero.

Abanyeshuri bazajya bazana udupfukamunwa tubiri, ku buryo batambara kamwe umunsi wose. Umwanya w’akaruhuko ka saa yine na wo twawukuyeho, kuko byagorana kubuza abana gukina begeranye. Nibyemezwa ko amashuri atangira, turiteguye”.

Bamwe mu barimu batangiye kwishakira indi mirimo

Bamwe mu barimu cyane abo mu mashuri yigenga, bavuga ko abantu bagomba kwiga kubana n’icyorezo, bakirinda ariko amasomo agakomeza.

Banavuga ko hari n’abarimu batazagaruka mu kazi, kuko ngo kumara amezi menshi badahembwa, bamwe batangiye kwishakira indi mirimo.

Kalimunda Jean (izina twamuhaye), ni umwarimu mu kigo cyigenda cya APAPEC. Agira ati “Iki cyorezo mbona kitazashira. Abana bagomba kuza bakiga, naho ubundi bazamara imyaka bicaye usange n’ibyo bize barabyibagiwe.

Abarimu bo ahenshi batangiye kwigira mu kandi kazi, nko kuba abamotari, gucuruza, kuko iyi nzara yo kumara aya mezi yose udahembwa, utazi icyo utegereje, hari ababivuyemo”.

Hari ababyeyi ariko bavuga ko hakiri kare cyane kuba amashuri yafungurwa, cyane ko imibare y’abandura igenda irushaho kwiyongera.

Dative Uwingeneye, agira ati “Oya, gufungura amashuri babe babiretse, kuko kuzarinda abanyeshuri muri za interina, abana bato ukababwira kwambara agapfukamunwa, guhana intera, biragoye. Bahita banduzanya, bataha bakanduza n’abasigaye mu rugo”.

Leta iracyategura uburyo amashuri yatangira, bidateje ibindi bibazo

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) Dr. Irenée Ndayambaje, avuga ko ababyeyi bakwiye gushakira abana umwanya, cyane ko REB yanashyizeho uburyo biga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Interineti, Radiyo na Televiziyo.

Ibi ngo bizabafasha gusubiramo amasomo, ndetse binabarinde kurangazwa n’ibishuko bishobora kubatera ibibazo. Ku bijyanye n’itangira ry’amashuri, Dr. Ndayambaje avuga ko hubatswe ibyumba ibihumbi 22 byiyongera ku byari bihari, bizafasha kugabanya umubare w’abanyeshuri mu ishuri.

Avuga ko hagitekerezwa uburyo abanyeshuri bazatangira, bidateje ikibazo kirenze igihari, cyo kwanduzanya icyorezo.

Ati “Sinahita nemeza cyangwa ngo mpakane ko amashuri azatangira muri Nzeri. Turacyareba ingamba zose zakoreshwa kugira ngo tutazakemura ikibazo duteza ikindi. Gahunda zose zizajya zimenyeshwa abantu kare, kugira ngo bitegure”.

Ingamba zitangwa n’inzego z’ubuzima mu kwirinda Covid-19, ni ukwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune no guhana intera hagati y’umuntu n’undi. Iyi ngamba ya nyuma, bamwe bavuga ko ku mashuri byagorana cyane kuyubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka