College ADEC ni yo yatsinze amarushwa yo kwihangira imirimo

Ishuri ryigisha siyansi rya College ADEC Ruhanga ryo mu Karere ka Ngororero, ni ryo ryatsinze amarushanwa yo kwihangira imirimo mu bigo by’amashuri yisumbuye, nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu gukora amasabune, imitobe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Isabune bikorera ni imwe mu zabahesheje igihembo cya mbere
Isabune bikorera ni imwe mu zabahesheje igihembo cya mbere

Iryo shuri ryabaye irya mbere mu bigo 18 byarushanyijwe ku rwego rw’Igihugu, aho buri karere kahagarariwe n’ikigo kimwe cy’ishuri, mu marushanwa y’amahuriro y’ibigo by’amashuri mu gushyira mu ngiro isomo ryo kwihangira imirimo.

Umunyabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, atangaza ko igishimishije kurushaho muri ayo marushanwa, ari uko abanyeshuri bagize uruhare mu kwishakamo ibisubizo, bahereye ku bumenyi bahabwa mu ishuri.

Agira ati “Nk’abo twabonye bakoze amasabune bifashishije ibinyabutabire bigiraho mu ishuri, hari uwambwiye ko batekereje gukora isabune kugira ngo borohereze bagenzi babo kubona isabune yo gukoresha ku giciro gito, kuko muri Covid-19 amasabune yahenze. Urumva ko bageze ku rwego rwo gutekereza no gushaka ibisubizo by’ibibazo bifashishije ubumenyi bafite”.

College ADEC yashyikrijwe seritifika na sheki ya 300.000Frw
College ADEC yashyikrijwe seritifika na sheki ya 300.000Frw

Twagirayezu avuga ko nyuma yo kugerageza gukora ibikoresho bitandukanye, abanyeshuri bazafashwa guhuzwa n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, ku buryo bakwagura ubumenyi bafite ariko icy’ingenzi ari uruhare rw’umunyeshuri.

Agira ati “Kuri Njyewe icy’ingenzi si ugukurikirana umunyeshuri kuko afite ubumenyi mu byo akora, icy’ingenzi ni ukubikunda kuko ibindi biza nyuma, ubundi natwe tugakomeza kuganira n’abafatanyabikorwa dukorana uko bakomeza kubafasha mu kwagura ubumenyi”.

Abanyeshuri bafite icyizere cyo kwihangira imirimo nyuma yo kugaragaraza ibyo bazi gukora

Muri aya marushanwa College ADEC yabaye iya mbere yahembwe amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000Frw), GS Rwaza yahembwe 200.000Frw, naho ishuri rya Gashora Girls School ryabaye irya gatatu, ryahembwe 100.000Frw.

Amasabune y'amasi, amavuta ni bimwe mu byo biga gukora mu butabire
Amasabune y’amasi, amavuta ni bimwe mu byo biga gukora mu butabire

Abanyeshuri batsinze amarushanwa bavuga ko ibyo biga bizabafasha mu buzima busanzwe nibarangiza amashuri, cyangwa igihe bazaba bakomeje muri za kaminuza bakabasha kwagura ubumenyi bakaba bazakora cyangwa bagashinga inganda.

Umunyeshuri wiga kuri College ADEC mu ishami ry’Ubutabire, Ubugenge n’Ibinyabuzima, avuga ko kuba bitabiriye amarushanwa bakanayatsinda bizabafasha gukomeza guteza imbere ikigo bigaho n’abaturage bagituriye, kandi nyuma y’amasomo bashobora kwihangira imirimo.

Agira ati “Dukora ibijyanye n’amasabune, kandi arakenewe ku bigo by’amashuri no mu baturage, urumva ko igihe utabonye uguha akazi waba ukora iyo sabune muri bwa bumenyi wakuye ku ishuri, ushobora no kujya mu buhinzi neza kandi ukabona umusaruro”.

Abanyeshuri banagaragaje ibyo bakora mu bukorikori
Abanyeshuri banagaragaje ibyo bakora mu bukorikori

Undi munyeshuri wiga imibare, ubutabire n’ibinyabuzima avuga ko ibyo biga bizatuma babasha kugabanya ubushobomeri mu rubyiruko.

Agira ati “Ndumva ko ibitekerezo byacu birimo kujya ejuru, turangije ndabona nta munyeshuri uzicara kandi yaranyuze hano, ahubwo azatekereza icyo yakora ngo yiteze imbere. Twese ntabwo tuzaba abapilote, ntabwo twaba abaganga cyangwa abubatsi, ubumenyi butandukanye burakenewe kandi siyansi ni imwe mu bizafasha iterambere ry’Igihugu”.

Ibigo byigisha siyansi biracyakeneye abafatanyabikorwa ngo bitere indi ntambwe

Umuyobozi wa College ADEC Ruhanga, Biziyaremye Bernard, avuga ko bishimiye kuba ishuri ryabo ryatsinze, bikaba bigiye kubongerera imbaraga mu gukarishya ubumemyi kuko babonye ko byose bishoboka.

Avuga ko yifuza ko ikigo abereye umuyobozi kiba intangarugero mu Gihugu hose muri siyansi, kandi ibyo bagezeho ari urugero rw’uko bishoboka, igihe cyose ikigo cyakomeza kwitabwaho kugira ngo ibyo abanyeshuri bakora bigere ku rundi rwego.

Aho abanyeshuri bagaragarije ibyo bakora
Aho abanyeshuri bagaragarije ibyo bakora

Biziyaremye asaba ko Leta n’abafatanyabikorwa bakomeza kureba ku bigo byigisha Siyansi kuko usanga ibikenerwa ngo bakore ayo masabune yujuje ubuziranenge bihenze cyane, kandi nyamara batewe inkunga byagirira akamaro ibigo n’ababituriye.

Atanga urugero ku masabune bakoze avuga ko bataragera ku rwego rwo gukora isabune yo koga, kuko hakiri ibikenewe, icyakora bakaba bakora amasabune y’amazi n’amasabune akomeye yo kumesa no koza ibintu bitandukanye.

Avuga kandi ko kugira ngo barusheho gukomera bagiye gutangira gushaka ibya ngombwa by’ubuziranenge byatuma ibyo bakora bigera ku isoko ryagutse, kuko ari bwo umunyeshuri yaba ageze ku rwego rwo kwihangira umurimo koko.

Agira ati “Tugeze ku rwego rushimishije ariko inzira iracyari ndende kugira ngo koko Siyansi itange akazi, isanishwa n’ibikenewe mu muryango Nyarwanda. Turifuza abaterankunga mu bya siyansi kugira ngo twagure ibyo dukora bibe byagera no ku isoko, turifuza no gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge kugira ngo ibyo dukora bibe byajya ku isoko noneho koko urangije siyansi abe afitiwe icyizere”.

Biziyaremye kandi asaba ko ikigo ayoboye cyakwitabwaho by’umwihariko mu kubona isomero ryagutse kuko ntaho abanyeshuri bafite ho kwisanzurira, ngo bashakishe ubumenyi mu bitabo no kuba ikigo kitarabona umuyoboro uhagije wa Internet, wafasha mu gucukumbura ubumenyi mu bya siyansi.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko abanyehsuri bageze ku rwego rwo gushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda bazakomeza kwegerwa
Minisitiri Twagirayezu avuga ko abanyehsuri bageze ku rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda bazakomeza kwegerwa

Avuga ko ibigo byigisha ubumenyi rusange bikwiye kwitabwaho nk’uko bikorwa ku byigisha ubumenyingiro, kuko ubwo bumenyi nabwo busigaye bwigishwa buhuzwa n’ibyo umuryango mugari ukeneye harimo n’ibya siyansi, akifuza ko iyo myumvire yahinduka bityo abarangiza ubumenyi rusange bakagira uruhare mu kubaka Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni iby’igikundiro cyane rwose kuba ikigo cyacu gikomeje kuba ku isonga mugri science application tukaba twakwihangira imirimo. Kandi mwubahwe bayobozi bacu ndetse namwe barimu bacu.... Much Respect!

MPANO Chretien yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

ADEC imbere cyane.

Leonidas yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Abo bana bitaweho bagera ku iterambere pe. Naherukaga abiga imyuga babaha ubufasha bw’ibikoresho n’amafaranga(ibyo bita consumables),nabo leta ibatekerezeho ibagenere ibyo bikoresho, dore ko ibikoresho bya sciences bihenda cyane products bakoresha muri labo.

Leonard yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka