Carnegie Mellon - Rwanda yatangiye kwigisha

Ibinyujije mu ishami ryayo riri mu Rwanda, Carnegie Mellon University, imwe muri za kaminuza zikomeye ku isi, yatangiye kwigishiriza ku butaka bw’Afurika bwa mbere mu mateka yayo.

Isomo rya mbere ryatanzwe tariki 14/02/2012 ni irijyanye n’akamaro nyamukuru k’inyandiko nkoranabuhanga (Strategic Uses of Digital Information) ririmo kwigwa n’abanyeshuri 11 b’Abanyarwanda.

Aba banyeshuri bazigishwa buryo ki amakuru nkoranabuhanga menshi, yavunagurwa buhanga hanyuma akagirira akamaro amasosiyete y’ubucuruzi nk’uko byasobanuwe n’umwarimu w’iryo somo, Professor Michel Bezy.

Biteganyijwe ko muri Werurwe 2012 hazatangizwa isomo ryitwa “Building Mobile Services for Emerging Markets” naho muri Mata 2012 hatangizwe “Introduction to Market Planning”.

Aya ni amasomo y’umwuga (professional courses) rimwe rimara hagati y’ukwezi kumwe n’abiri. Abashaka kwiga aya masomo biyandikisha ku rubuga rw’ishami rya Carnegie Mellon University mu Rwanda.

Aya masomo y’umwuga azakurikirwa n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza kizatangira muri Werurwe 2012.

Iki cyiciro kizibanda mu kwigisha amasomo ajyanye n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga cyane cyane ku byerekeranye na porogoramu za telefoni (mobile applications), umutekano w’amakuru nkoranabuhanga (information security) n’iyandikwa ry’amaporoguramu ya mudasobwa (software development) nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ishami rya Carnegie Mellon University mu Rwanda, Bruce Krogh.

Umutoniwase Gloria, umwe mu banyeshuri 11 bitabiriye aya masomo, yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba yaragize amahirwe yo kubona umwanya mu ishuri rikomeye ku isi. Yakomeje anakangurira abandi bategarugori kw’itabira inyigisho zijyanye n’ikoranabuhanga kuko ari ho iterambere rikomeje kwerekeza.

Nubwo ibiciro byo kwiga muri Carnegie Mellon University bisanzwe bihenze cyane (kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza bigera ku mafaranga miliyoni 23) Leta y’u Rwanda yiyemeje kwishyurira buri munyeshuri uzahiga 50% by’ayo mafaranga.

Hari n’ubundi buryo butandukanye bwo kubona ayo mafaranga y’ishuri kuko ikigo gitanga inguzanyo ku banyeshuri (SFAR), amabanki n’ibindi bigo mpuzamahanga bizashishikarizwa gutera inkunga abanyeshuri bafite ubushake bwo kwiga muri iyo kaminuza.

Kaminuza ya Carnegie Mellon iza muri kaminuza za mbere ku isi, ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahitwa Pittsburg. Yafunguye ishami mu Rwanda nyuma y’amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’iyo kaminuza yasinywe na Perezida Kagame muri Nzeri 2011 i Pittsburg.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Haaahh

Harya ngo u Rwanda rutemba amata nu ubuki, noneho ruzatemba:amata,ubuki,technology n’ifaranga.

Mboneyeho gushimira Prezida Paul Kagame kuba yarakoze amateka yokuzana kaminuza yomurwego rwohejuru,ikaza hano mu Rwagasabo.

Kigalitoday,mujye mutwihera amakuru nkayo.

Ndagije yanditse ku itariki ya: 15-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka