Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangira ikoranabuhanga rya Mobile Mapping

Ishuri ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri, riravuga ko rigiye gutangira kwigisha abanyeshuri babo uburyo bwo gufata amafoto uyafata agenda, bikazatuma umurimo wo gufata amafoto hagamijwe ubushakatsi runaka wihuta kandi ugatanga ibisubizo byizewe kurushaho.

Padiri Fabien Hagenimana uyobora INES Ruhengeri
Padiri Fabien Hagenimana uyobora INES Ruhengeri

Mobile mapping ikoreshwa umushakashatsi cyangwa undi ishyira icyuma cyabugenewe ku modoka ubundi akagenda afata amafoto yerekana ibyo akeneye kumenya.

Padiri Dr. Fabien Hagenimana, umuyobozi w’ishuri INES Ruhengeri, avuga ko iri koranabuhanga rije gutuma abanyeshuri babo barushaho kwisanga ku isoko ry’umurimo haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.
Agira ati: “Guhera umwaka utaha abanyeshuri bacu bagomba kubyinjira mu buryo bwo gukora kugirango nitubohereza ku isoko ry’umurimo batajirajira kandi bararezwe neza”.

Iradukunda Jean de la Croix, umukozi mu kigo Geo info Africa Ltd, avuga ko iri koranabuhanga rije koroshya akazi, atanga urugero rw’umuntu waba ushaka kumenya niba umuhanda runaka ufite umutekano wuzuye.

Umutesi Alice, umwe mu banyeshuri wanahawe amahugurwa kuri mobile mapping
Umutesi Alice, umwe mu banyeshuri wanahawe amahugurwa kuri mobile mapping

Ati “Ntushobora kumenya niba hari igiti gihengamye gishobora kuzagwa mumuhanda no mumezi atatu ari imbere, cg ngo umenye ko icyapa runaka gitanga amakuru y’igice cyangwa adasobanutse neza. Iri koranabuhanga rikwereka ibyo bintu byose mu gihe gito”.

Nk’urugero, ngo babashije gukora ku bintu bigera kuri 600 mu masaha abiri gusa, mu gihe hifashishijwe ikoranabuhanga risanzwe bakoreshaga, kugirango umuntu akore ako kazi bishobora kumusaba icyumweru cyose kandi yakoze atikoresheje.

Amahugurwa ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rya Mobile Mapping yashojwe kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018, ahuza abashakashatsi mu bigo bitandukanye, abanyeshuri muri INES Ruhengeri ndetse n’abaturutse hirya no hino ku isi, ngo asize inyota nyinshi mu kumenya neza ibijyanye n’iri koranabuhanga nk’uko byagarutsweho na Umutesi Alice umunyeshuri mu mwaka wa gatatu wa kaminuza.

Ati “Ntabwo iminsi itatu gusa ihagije ngo umuntu abe amenye neza gukoresha iri koranabuhanga. Turizera ko tuzakomeza guhugurwa”.

Kugirango iri shuri ritangire kwigisha iri koranabuhanga, ngo rirasabwa ibyuma bigura miliyoni 42 Frw, umuyobozi waryo akaba avuga ko bigiye kugurwa mu gihe cya vuba, k’uburyo mu mwaka umwe abanyeshuri bambere baba batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bize muri iri somo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabizera cyane, nkora mwimenyesha makuru rya MBEYA HIGHLANDS FM, Mbeya city Tanzania.
Nkunda kunyuza amaso kuri Kigali Today.

+255759839133

January Selestine yanditse ku itariki ya: 13-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka