Byatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, ku ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Nyamata Technical Secondary School mu karere ka Bugesera.
Ikigaragara gishimishije mu mikorere y’ibi bizamini ni uko abana b’Abanyarwanda benshi bamaze kumenya akamaro k’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku buryo abarenga 50% barangiza icyiciro rusange (Tronc Commun) bifuza kwiga muri ayo mashami nk’uko byatangajwe na Dr. Harebamungu Mathias.
Abajijwe ku kibazo cy’uko abanyeshuri b’abakandida bigenga bo kuri Ecole Secondaire de Tourisme et Hôtellerie de Gasogi batemerewe gukora ibizamini yasobanuye ko hari amategeko atubahirijwe harimo kuba iryo shuri ritarigeze ryiyandikisha muri Workforce Development Authority (WDA) cyangwa muri Rwanda Education Board (REB) kuko aribo bafite uburenganzira bwo gukoresha ibizamini bya Leta.

Impamvu ibi bizamini byatangirijwe ku ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamata ni uko ryitwaye neza rikegukana umwanya wa kabiri mu imurika-gurisha riherutse kuba ryagaragazaga udushya mu myuga n’ubumenyingiro ryateguwe n’ikigo WDA ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera.
Iryo shuri ryarakoze ibitanda byiza ndetse n’ameza hamwe n’ameza abantu bakunda gukiniraho umukino wa billard.
Ku rwego rw’igihugu abanyeshuri bagera ku 8764 b’abakobwa hamwe n’abahungu 8667 nibo biyandikishije gukora ibizamini bya TVET, bose hamwe bakaba bari mu mashami atandukanye 21, buri shami rikaba rigomba gukora abizamini 6 keretse mu ishami ry’ububaji hateganyijwe gukorwa ibizamini 5.
Ubusanzwe abo banyeshuri bakoraga ibizamini babarizwa muri Rwanda Education Board (REB), ariko ubu barabarizwa mu kigo cya Workforce Development Authority (WDA).
Umunyamabanga wa Leta akiri mu karere ka Bugesera yaboneyeho umwanya wo gusura uko ibi bizamini bikorwa muri Maranyundo Girls School ahakoreye abanyeshuri 161 barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|