Buri karere kagiye kubakwamo ishuri ry’icyitegererezo ry’imyuga n’ubumenyingiro

Mu rwego rwo gukomeza kurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize yayo (RTB), kiratangaza ko hagiye kubakwa amashuri y’icyitegererezo y’imyuga n’ubumenyingiro muri buri karere.

Kuba Leta yifuza ko ibyigishwa mu mashuri ya TVET bihura n’icyerekezo cy’Igihugu, bikanahuzwa n’amahirwe ari mu gihugu cyane cyane ashingiye ku byo ubukungu bwa buri karere bwubakiyeho, hatekerejwe ko hakorwa ishuri ry’icyitegererezo rya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro muri buri karere.

Ni amashuri agomba gushingira ku byo akarere kifuza kugeraho ku iterambere ryako, ariko kandi n’imishinga minini y’Igihugu ndetse bikanahuzwa n’ubumenyi bukenewe n’abikorera muri buri karere, aho poroguramu zizajya zitangirwamo nazo zigomba guhuzwa n’aho tekinoloji (Technology) igeze itera imbere ku ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo bazibe icyuho cy’abakozi badahagije b’abanyamwuga, kandi b’inzobere mu nzego zitandukanye.

Ati “Ni byo turigisha, turanatera imbere umunsi ku wundi ariko ubona ko uko tekinoroji igenda itera imbere bihinduka umunsi ku wundi, Birasaba ko n’umuvuduko tubonaho Abanyarwanda b’inzobere na wo ugendana n’iryo terambere rya tekinoloji, niyo mpamvu dushaka gushyiraho amashuri 30, afite uko ateye imbere mu bijyanye na tekinoloji, afite abarimu b’inzobere, afite ibikenewe byose kugira ngo abashe gusubiza ibibazo by’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda ndetse no mu karere duherereyemo”.

Umukunzi avuga ko ari amashuri aje kuziba icyuho cy'abarimu bacye b'inzobere
Umukunzi avuga ko ari amashuri aje kuziba icyuho cy’abarimu bacye b’inzobere

Umukunzi avuga ko kuba bitakorwaga neza nk’uko bikwiye mu mashuri asanzwe, ari ikibazo cy’ubushobozi bw’ibikoresho bigezweho kandi bihagije.

Ati “Turashaka gushyiraho amashuri ateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Niba dufite ayigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’amabuye y’agaciro, akabikora neza ku buryo umusaruro dufite uyakomokaho utunganyirizwa mu Rwanda. Ni urwo rugendo turimo ku buryo mu nzego zose z’ubukungu tugira amashuri y’icyitegererezo adutegurira inzobere ziri ku ruhando mpuzamahanga, zikemura ibibazo twari dufite bijyanye n’iterambere ry’ubukungu mu gihugu cyacu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Rusabizwa, avuga ko biteze ko amashuri y’icyitegererezo muri buri karere hari byinshi azabafasha.

Ati “Hari nk’uterere dukeneye amashuri y’ubuhinzi kubera umwihariko watwo, nka Nyaruguru kubera ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa uwo ni umwihariko, hari nk’aka Kamonyi aho bafite ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro, icyo gihe ishuri ryakwigisha ibijyanye n’ubucukuzi byafasha. I Nyanza ni ibijyanye n’ubukerarugendo, n’ahandi hose nk’ibijyanye n’imyubakire mu Mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ibyo rero ni ibintu bizadufasha gukemura ibibazo byihariye by’utwo turere”.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka ibiri aya mashuri y’icyitegererezo azaba yatangiye kwigishirizwamo, gusa ngo hari n’ashobora gutangira mbere yaho bitewe n’umwuhariko w’akarere, ku biteganyijwe kuyagendaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka