Burera: Abanyeshuri 60 bari mu mahugurwa yo guteka bitezweho serivisi inoze

Abanyeshuri 60 bari mu mahugurwa abera mu ishuri ryisumbuye ry’ubumenyingiro rya CEPEM TVET School riherereye mu Karere ka Burera, bategerejweho byinshi mu kunoza Serivisi zijyanye n’amahoteli, aho bakomeje gukarishya ubwenge mu masomo y’ubutetsi.

Abanyeshuri bari mu myitozo
Abanyeshuri bari mu myitozo

Ni amahugurwa yo ku rwego rw’igihugu azamara amezi atandatu, yateguwe ku bufatanye bw’ishuri rya CEPEM TVET School, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) binyuze mu kigo kigishamikiyeho cyitwa Skills Development Fund, ku nkunga ya Banki y’isi yatanze amafaranga 72,364,380 FRW azifashishwa muri uwo mushinga.

Mu bana 60 barimo guhugurirwa umwuga wo guteka, 40 muri bo ni igitsinagore, nk’uko uwo mushinga ubifite mu ntego hagamijwe kuzamura umugore.

Mushikama Faustin, Umuyobozi uhagarariye iryo shuri mu mategeko (Representant Legal), mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ayo masomo wabaye tariki 25 Gicurasi 2021, muri CEPEM TVET School, yavuze ko biteze umusaruro kuri abo banyeshuri, uzafasha igihugu kuzamura urwego rwa Servisi zitangwa mu bigo binyuranye by’umwihariko mu mahoteli, ndetse biteza imbere na bo ubwabo.

Biga guteka inkoko mu buryo bugezweho
Biga guteka inkoko mu buryo bugezweho

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwiza dufite bukangurira abana gukunda imyuga, igihugu cyiteze byinshi kuri aba bana by’umwihariko mu mitangire ya serivisi mu mahoteli hirya no hino mu gihugu, kandi n’ababyeyi babo babategerejeho byinshi kuko umwuga ni isoko y’amajyambere kandi umubyeyi iyo yohereje umwana mu mashuri y’imyuga aba ategereje ko hari icyo uzamugezaho”.

Mu banyeshuri bitabiriye ayo masomo, bari mu byiciro binyuranye birimo abarangije Kaminuza, abiga muri Kaminuza, abarangije amashuri yisumbuye n’abacikirije amashuri, aho bose bemeza ko bakomeje kunguka ubumenyi bunyuranye buzatanga igisubizo ku bibazo by’imitangire ya serivisi mu bijyanye n’amahoteli.

Batunganya indyo zinyuranye
Batunganya indyo zinyuranye

Buregeya Allen wo mu Karere ka Rubavu, umwe muri abo banyeshuri, avuga ko n’ubwo yarangije Kaminuza bitamubujije kugana ayo masomo y’imyuga y’igihe gito.

Ati “Narangije Kaminuza ariko hari ubumenyi ndimo kubonera hano ntigeze mbona mu gihe namaze niga kaminuza. Aya masomo aratuganisha mu buryo bwo kwihangira imirimo mu buryo butworoheye, ikindi turi gutozwa kujya kunoza serivise zijyanye n’ubutetsi mu mahoteli anyuranye”.

Uwo musore avuga ko umwaka yamaze ari umushomeri nyuma yuko arangije Kaminuza, ko abonye uburyo bwiza bwo kurwanya ubwo bushomeri ahugura abakora muri resitora byaba na ngombwa akazihangira umurimo, asaba urubyiruko kwirinda gusuzugura amashuri y’imyuga kuko ari gahunda nziza Leta yabashiriyeho mu kurwanya ubushomeri.

Devota Mukayisire wagarukirije amasomo ye mu mwaka wa 5 nyuma y’uko abuze amafaranga y’ishuri, avuga ko amahirwe ahawe yo kwiga ibijyanye n’ubutetsi azayabyaza umusaruro afasha igihugu mu iterambere.

Ati “Nigaga ibijyanye n’amahoteli ubushobozi bubura ngeze mu wa gatanu mva mu ishuri, ubukene bwarankubise mbaho nabi mu myaka itatu, numvise ko hakenewe abanyeshuri bahugurirwa umwuga w’ubutetsi, ndasaba mbona baramfashe numva ndishimye cyane. Ndashimira Leta kandi nzayikorera kuko inkuye mu bibazo impa amahirwe yo kugaruka ku ishuri niga umwuga”.

Biga no konsa brochette
Biga no konsa brochette

Ishimwe Ange Charlotte, Umubyeyi w’abana babiri wiga ayo masomo, avuga ko birimo kumufasha no gukomeza neza amasomo ya Kaminuza mu bijyanye n’amahoteli.

Ati “Ndi umubyeyi w’abana babiri kandi niga no muri Kaminuza, ariko ubumenyi nkura hano buri kumfasha kwiga neza amasomo ya kaminuza kuko mu bumenyingiro dukura hano buraruta ubwo nigishwa muri kaminuza kuko hano duhabwa umwanya uhagije wo gushyira mu ngiro mu gihe muri Kaminuza usanga igihe ari gito cy’ubumenyingiro. Ndasaba ko abantu basuzugura aya mashuri y’imyuga bisubiraho kuko ni ho hari ubwenge butanga icyizere cyo guhanga umurimo”.

Uwo mubyeyi avuga ko mu kwezi amaze yiga ayo masomo y’igihe gito, amaze kumenya guteka ubwoko bunyuranye bw’ibiribwa birimo gutunganya Potage, salade n’ibindi.

Muri abo banyeshuri 60 bitabiriye ayo mahugurwa, 26 ni abavuka mu Karere ka Burera aho iryo shuri riherereye, Umuyobozi w’ako karere, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko ari imbaraga kungutse.

Biga gutunganya ibintu binyuranye binyuranye, iyi ni gateau
Biga gutunganya ibintu binyuranye binyuranye, iyi ni gateau

Uwo muyobozi arashimira Leta yashyizeho gahunda yo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro, aho mu mezi atandatu abo banyeshuri bazamara yizeye ko bazaba bafite ubumenyi bubafasha kunoza neza umwuga w’ubutetsi mu guteza imbere serivise zitangirwa mu mahoteli.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye ku rwego rw’akarere kuba muri aba banyeshuri akarere kacu gafitemo 26, Leta yacu yashyize imbaraga mu burezi by’umwihariko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, cyane ko abanyeshuri bayarangije akenshi baba bafite amahirwe yo kubona akazi hakaba n’abiga batekereza kwihangira umurimo. Ni na yo mpamvu twishimira iyi gahunda kuko hari abarangiza amashuri ariko batarabonye umwanya uhagije wo gushyira mu ngiro ibyo bize bagafashwa kunoza umurimo”.

Uwo muyobozi arasaba abo banyeshuri bagize amahirwe yo gukuririra ayo masomo, kuyabyaza umusaruro bakora cyane, kandi baharanira kuba intangarugero aho bazakora ndetse baharanira kuzazavamo ba rwiyemezamirimo bagendeye kuri ubwo bunararibonye.

Ni amasomo yatangiye tariki 26 Mata akazasozwa ku itariki 26 Ukwakira 2021, aho bakomeje guhugurirwa guteka indyo zinyuranye nk’uko babigaragaje mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ayo masomo, aho batetse ibiribwa birimo inyama y’inkoko n’ifi mu buryo bunyuranye, gukora salade, shokora, gutunganya kado zifashishwa mu bukwe n’ibindi.

Meya w'akarere ka Burera arasaba abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bahawe
Meya w’akarere ka Burera arasaba abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bahawe

Abo bana bose biga bataha, bakaba baragenewe n’amafaranga ahoraho abafasha muri ayo masomo, buri munsi bakaba bahabwa 2000 FRW yo kwifashisha.

Mu mezi atandatu bazamara, amezi atatu bazayamara mu ishuri andi mezi atatu bayamare mu ma hoteli barushaho gukarishya ubumenyi bahabwa.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye mu karere ka Burera
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu karere ka Burera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka