Burera: Abana bashinze ‘Igiseke cy’Amahoro’ cyo gufasha bagenzi babo bahuye n’ibibazo

Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Kirambo (EP Kirambo) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo, abarezi babo ndetse n’ababyeyi bashinze itsinda ryiswe “Igiseke cy’Amahoro” mu rwego rwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, bagafasha na bagenzi babo bahuye n’ibibazo mu miryango yabo.

Abana bakusanya ibyo kurya bagasura bagenzi babo bagize ibibazo bitandukanye mu miryango
Abana bakusanya ibyo kurya bagasura bagenzi babo bagize ibibazo bitandukanye mu miryango

Ni gahunda batangiye mu mwaka wa 2017 biturutse ku mfashanyigisho n’ibiganiro mpaka byimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge byateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, binyuze mu mashuri anyuranye mu gihugu.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Mukarutwaza Alphonsine, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kirambo yavuze ko gahunda y’Igiseke cy’Amahoro ari umusaruro wavuye muri ibyo biganiro mpaka’ n’imfashanyigisho za Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu nsanganyamatsiko baganiriyeho.

Ngo zimwe mu nsanganyamatsiko zafashije abana gucengerwa na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guharanira amahoro harimo iy’imyitwarire iboneye ikubiyemo ingingo zirimo ukubaha Imana, ukwiyubaha no kubaha abandi, isuku, kubahiriza igihe, gusangira, kwirinda umururumba n’ibindi.

Indi nsanganyamatsiko ni ijyanye n’uburengenzira bw’umwana aho ikubiyemo umuco wo gufatanya n’abandi, kubahiriza amabwiriza, kumenya uburenganzira bw’umwana n’ubwa mugenzi we, isuku no kwita ku bidukikije.

Indi ni ivuga ku ndangagaciro z’umuco, ahaganiriwe ku butwari n’ishyaka, gukunda igihugu, kuba umunyakuri, kwihangana, kunyurwa, kugira uburere, isuku no kutararikira iby’abandi.

Mu yindi nsanganyamatsiko yo kwimenya no kumenya abandi, abana batojwe kwirinda ibiyobyabwenge no kwiyandarika, kugira icyizere no kucyigirira, kwihagararaho no gukorera kuri gahunda.

Uwo muyobozi avuga ko mu nsanganyamatsiko ya gatanu ijyanye n’ubufatanye, abana batozwa kugira impuhwe, ubwuzuzanye no gukorera hamwe ari naho basanze muri iyo nsanganyamatsiko basabwa guhuriza hamwe mu bufatanye bw’ubuyobozi bw’ikigo, abanyeshuri n’ababyeyi aho bahurije hamwe ibitekerezo basanga bakwiye gusakaza amahoro binyuze mu kigo cyabo, ubu bamaze kwitwa Urugo rugari.

Nyuma yo kubona ko bakwiye guharanira amahoro, ni bwo ngo bafashe gahunda yo gushinga ikigega, Igiseke cy’amahoro nk’uko Mukarutwaza abivuga.

Ati “Muri bya biganiro mpaka, umwanzuro twafatiyemo twararebye tuti niba mu kigo cyacu dufatanyije n’abanyeshuri n’ababyeyi, twahuriza hamwe dute kugira ngo turebe ko ibyo turimo bitanga umusaruro”.

Arongera ati “Ni bwo twatekereje turavuga tuti iki ntikikiri ikigo ahubwo ni urugo rugari rufite abantu benshi baruhuriyemo, ni gute amahoro yacu twayasakaza hose kugira ngo abantu batwigireho? Nk’abantu dufite abana baturuka mu miryango inyuranye harimo abakene, abagize ibyago byo kubura ababyeyi n’abana baba bitabyimana, nibwo twatekereje gushyiraho gahunda y’Igiseke cy’Amahoro mu rwego rwo kwimakaza ubwo bumwe, ubwiyunge n’amahoro”.

Uwo muyobozi avuga ko gahunda y’Igiseke cy’Amahoro yabafashije cyane aho basura abo bana bagize ibyago byo kubura ababyeyi, gusura abarwayi no gufasha abana batishoboye aho ikibazo cyo guta ishuri kw’abana cyahagaze.

Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaritse amashuri abana batabonana, ngo ntibatezutse ku mugambi bihaye wo guharanira amahoro n’urukundo aho basubukuye iyo gahunda ku ikubitiro basura imiryango itanu y’abana bapfushije ababyeyi.

Ni muri iyo gahunda hakusanyijwe inkunga irimo ibiro 150 by’ibishyimbo, 6 by’umuceri, 10 by’ibigori, 5 by’amasaka, 10 by’ibirayi, amashaza, imiti 10 y’isabune n’amafaranga ibihumbi 20.

Nk’uko uwo muyobozi abivuga, ngo ku itariki 12 Gahyantare 2021, nibwo bafashe ibiseke bashyiramo ibyo biribwa basura imiryango y’abo bana.

Ati “Tukimara gukusanya iyo nkunga nibwo ejo kuwa Gatanu twasuye iyo miryango itanu y’abana batandatu babuze ababyeyi, abaturanyi birabatungura barishima cyane, kandi koko birashimishije aho umwana agira ibyago agasurwa n’abagenzi be”.

Arongera ati “Ni gahunda idufasha cyane aho umwana ata ishuri kubera ko atishoboye abana bakamugarura bakamufasha agasubira mu ishuri hifashishijwe Igiseke cy’Amahoro, aho umwana arwara bajya kumuganiriza bugacya agaruka ku ishuri. Urugero ni urw’umwana wavunitse akaboko mu buryo bukomeye, ariko bagenzi be bakimara kumusura yahise agaruka ku ishuri atarakira yemera kwandikisha imoso, gahunda y’Igiseke cy’Amahoro imaze gufasha benshi”.

Ababyeyi basuwe bishimiye iyo gahunda basaba ko yakwira hose mu gihugu

Mwiseneza Namani ufite abana babiri muri icyo kigo, yashimye gahunda y’Igiseke cy’Amahoro nk’umwe mu basuwe, avuga ko uwo muco abana bagaragaza wagombye kubera abandi urugero rwiza mu kwimakaza amahoro.

Agira ati “Uyu muco uradushimisha, cyane cyane ko ugarura ubumuntu ku mwana uba wagize ikibazo, nkanjye abana banjye ni bato umwe afite imyaka 13 undi 10 babuze nyina wabo, ubwo rero iyo babonye abana urungano rwabo baje kubasura birabubaka”.

Arongera ati “Ni igikorwa cyiza gikwiye kugera hose, urabona niba umwana agize ibibazo, aho kujya ku ishuri ugasanga bamukwena ngo yabuze ababyeyi hakaba ubwo umwe amututse ati nta nyoko ufite, iyo bamusuye akabona ko bamuri hafi birushaho kumwubaka akumva ko yisanzuye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bukomeje gushimira gahunda nziza abo bana bafite aho bwifuza ko yagera kuri benshi, mu rwego rwo gufasha abana gukurana umuco w’urukundo baharanira n’amahoro nk’uko Manirafasha Jean de la Croix, UmuyobozI w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ni gahunda nziza kandi ikwiriye abana bose, abakurambere nibo bavuze ko igihe umubyeyi agutamika ibere ajye agutamika n’u Rwanda, natwe rero nka Burera ni amateka dushaka guha abana kugira ngo bakurane urukundo n’umuco wo gusabana. Urugero abana baduhaye ruratwereka ko tubatumye batumika nk’Umunyarwanda mwiza w’ejo hazaza”.

Uwo muyobozi arasaba abaturage gukomeza gukunda igihugu, kugikorera no gusigasira umuco w’Abanyarwanda wo gusurana no guhana amahoro binyuze mu bana batoya ati “Utumye umwana aba atumye igihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka