Iri shuri ry’ubatswe ku buryo bugezweho ry’amagorofa, by’umwihariko rifite ibyorohereza ababana n’ubumuga kugera mu bice byose riri mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata.
Rigizwe n’ibyumba 12 byo kwigiramo, amacumbi n’ ibikoresho by’ibanze, bikaba biteganijwe ko kuva mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2015 rigomba gutangirana n’amashami ajyanye n’ubumenyi (sciences).
Mukamurigo Jeannette, umubyeyi uturiye iri shuri, yemeza ko rizacyemura ikibazo bahuraga nacyo bajyana abana babo gushakira amashuri yigisha amashami y’ubumenyi mu tundi turere.
Agira ati “ibyo byadutwaraga amafaranga menshi, ikindi kandi ntitubashe kubasura cyangwa tubakurikiranye mu bijyanye n’amasomo yabo, ariko ubu kuko ari hafi bizadufasha kubakurikirana”.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, yavuze ko iri shuri rizaba ishuri ry’icyitegererezo mu karere ka Bugesera, bityo asaba ababyeyi kugira uruhare mu kurifata neza.
“Ni iryabo bagomba gufatanya n’ubuyobozi bwaryo buzashyirwaho kuricunga neza ndetse bagomba gushishikariza abana kwiga bashyizeho umwete kugira ngo babashe kuryigamo,” Rwagaju.
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 400 ariko rikaba rifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 180. Akarere ka Bugesera kavuga ko iri shuri kazaryongerera ubushobozi ku buryo uyu mubare w’abaryigamo uzagenda wiyongera uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Rije nyuma y’ayandi mashuri afatwa nk’icyitegererezo arimo irya Gashora Girls School na FAWE Girls School ndetse n’urwunge rw’amashuri rwa Rilima yiyongeraho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni byiza cyane ntako bisa mugushora imari mu burezi kuko kwiga ntibizahagarara kandi bifitiye igihugu akamaro plan yakoze neza ahasigaye akarere ni ugukora neza maze abanyeshuri bazaryigamo bakabona uburezi bufite ireme.