Bugesera: Mu mashuri hatangijwe ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ufatanyije na Imbuto Foundation na Baho Neza Project, bahurije hamwe imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwita ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu matsinda yiswe ’Abahumurizamutima’.

Abanyeshuri baganirijwe ku buzima bwo mu mutwe
Abanyeshuri baganirijwe ku buzima bwo mu mutwe

Ubu bukangurambaga bwatangiriye ku ishuri ryisumbuye rya Musenyi mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023.

Intego nyamukuru yabwo ni ukurushaho gufasha abantu kugira ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu mashuri, gukemura ihungabana rihererekanywa mu miryango, guha abantu ubumenyi bushya kuri iki kibazo, no guha urubuga urubyiruko rukavuga icyo rutekereza ku buzima bwo mu mutwe.

Anathalie Uwizeyimana, impuguke mu buzima bwo mu mutwe, yasobanuriye abanyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga ko ubuzima bwo mu mutwe bujyana no kumva umerewe neza mu mubiri, mu ntekerezo, mu byo ukora, mu mutima ndetse no kubasha gukemura ibibazo byawe bikajyana no kubaho neza.

Ati "Iyo udafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe ntabwo ubasha guhangana n’ibibazo, ngo ubashe gukora uhahe ubashe kurya, kubera ko ubuzima bwo mu mutwe bwangiritse."

Anitha Bazizane wiga mu mwaka wa Gatanu mu ishuri ryisumbuye rya Musenyi, akaba umwe mu bayobozi bakuriye abandi kuri iri shuri, avuga ko ibi bikorwa byo kumenyekanisha ubuzima bwo mu mutwe ku banyeshuri bibafasha kubaho ubuzima bwiza, bigatuma batinyuka kugaragaza ibibazo bahura nabyo binyuze muri aya matsinda, kuko bamwe bashobora kutisanzura ku barimu.

Ati "Njyewe nshobora kumwegera nkamuganiriza nkisanisha na we, kuko aba abona ndi umunyeshuri mugenzi we. Hari ibyo njye yambwira atabwira umwarimu, ibyo numva ntashoboye kugira icyo namufasha nkabigeza ku bayobozi."

Sylvain Nkundabakize, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Musenyi, avuga ko bimwe mu bibazo bakunda guhura nabyo usanga byibanda ku bana bava mu ishuri kubera ibibazo ahanini biba bishingiye mu muryango, ndetse asaba ko ababyeyi babo basobanurirwa ubuzima bwo mu mutwe.

Ati "Ababyeyi bakeneye gusobanurirwa birushijeho ubuzima bwo mu mutwe, kuko benshi muri bo batazi ingaruka zabyo. Uku kutabimenya bikunze gutuma batabasha guha ibikoresho by’ibanze abana babo, bikaviramo umubare munini w’abana guta ishuri."

Muri ubu bukangurambaga abanyeshuri bategura ibikorwa bitandukanye birimo imivugo n’imikino itandukanye, mu kugaragaza byimbitse ibibazo byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, abantu bahura nabwo buri munsi.

Amatsinda y’Abahumurizamutima yamaze gutangizwa mu mashuri atandukanye, mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Jali na Nduba no mu Karere ka Bugesera ku ishuri ryisumbuye rya Musenyi n’irya Nkanga n’iribanza rya Gitagata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka