Bugesera: Ibyumba by’amashuri biri kubakwa bizasiga icyumba cyicaramo abatarenga 46

Mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri mu Karere ka Bugesera harubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 863. Gusa ibyumba byubakwa birubakwa mu byiciro bibiri kuko hari icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri bigera ku 109 n’ubwiherero 141 byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi igice cya mbere (World Bank phase 1).

Hamwe na hamwe amashuri yamaze kuzura (Ifoto Internet)
Hamwe na hamwe amashuri yamaze kuzura (Ifoto Internet)

Imirimo yo kubaka ibyo byumba by’amashuri 109 n’ubwiherero 141 byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi igice cya mbere, igeze ku musozo nk’uko bisobanurwa na Gashumba Jacques, ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 109 n’ubwiherero 141 byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi, isa n’iyarangiye kuko yanatangiye cyera nko mu kwezi kwa Mata bishyira muri Gicurasi uyu mwaka wa 2020. Iyubakwa ry’ibyo byumba by’amashuri rigeze ku rwego rwa 97% mu gihe ku bwiherero bigeze kuri 97%”.

Gashumba yavuze ko ufashe ibyumba by’amashuri 863 byagombaga kubakwa mu Karere ka Bugesera muri uyu mwaka muri rusange, ugakuramo ibyo 109 byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi igice cya mbere, hasigara ibyumba 754.

Imirimo yo kubaka ibyo byumba by’amashuri 754 nk’uko bisobanurwa n’uwo muyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, yatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2020.

Muri ibyo byumba 754, harimo ibigera kuri 324 n’ubwiherero 450 byubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi igice cya kabiri (World Bank phase 2), hakaba n’ibyumba by’amashuri 430 n’ubwiherero 655, na TVTs 5 ndetse n’ibikoni 87 byubakwa na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisitiri y’Uburezi (MINEDUC).

Gashumba avuga ko nubwo imirimo yo kubaka ibyo byumba by’amashuri yatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, usanga ikiri hasi kuko ngo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye cyane cyane iyo kubura ibikoresho, ku buryo byatumye hari ubwo isa n’ihagaze bagategereza ko ibikoresho biboneka nubwo hari n’ibitaraboneka na n’ubu.

Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 320 byubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi igice cya kabiri igeze ku rwego rwa 48% naho ubwiherero 450, imirimo igeze ku rwego rwa 16%.

Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 430 byubakwa ku mafaranga atangwa na Leta y’u Rwanda igeze ku rwego rwa 39% naho ubwiherero 655 imirimo yo kubwubaka igeze ku rwego rwa 11%.

Imirimo yo kubaka TVTs eshanu (5), igeze ku rwego rwa 23.4%, mu gihe imirimo yo kubaka ibikoni 87 yo ikiri ku rwego rwa gatatu ku ijana (3%).

Gashumba yagize ati “Ubundi twavuga ko imirimo yo kubaka ibyo byumba by’amashuri mu cyiciro cya kabiri itihuta, ariko habayeho imbogamizi zo kubura ibikoresho. Mbere habanje kubura sima, ariko ubu sima irahari kandi ubona ihagije, ahubwo ubu ikibazo ni ukubona imbaho n’ibyuma byo gusakariraho ndetse n’udukoresho tundi tujya kumera nk’imisumari dufata amabati.

Ibyo bikoresho bibura ni byo dutegereje kuko ibyumba byinshi muri ibyo byubakwa bigeze ku rwego rwo gusakarwa kandi n’amabati arahari, ntituzi igihe bizabonekera ariko nibiboneka n’imirimo yo kubaka izahita yihuta”.

Uwo muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu ntawe uzi igihe amashuri azongera gufungurira, ariko ngo iyo bafashe umubare w’ibyumba by’amashuri bihari n’umubare w’abana bagomba kwiga mu Karere ka Bugesera, basanga buri cyumba cy’ishuri kizajya cyicarwamo n’abana 46, yaba mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye.

Uwo mubare rero ngo waba ari munini cyane mu gihe amashuri yaramuka afunguye icyorezo cya Coronavirus kigihari, kuko ntibyaba byoroshye ko abana bahana intera isabwa mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo. Gusa ngo Minisiteri y’Uburezi irabizi, ubwo ni na yo izatanga amabwiriza agenderwaho muri urwo rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka