Biyemeje kwiga no mu biruhuko kugira ngo bazatsinde ibizamini

Abanyeshuri biga mu bigo bya Groupe scolaire ya Masoro, Rukingo na Ntarabana bihererye mu karere ka Rulindo, baravuga ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange (tronc commun) bayigeze kure.

Mu rwego rwo kwitegura kuzagira amanota meza bo ngo nta biruhuko bigeze bagira kuko bakomeje kwiga mu gihe abandi bari mu biruhuko; nk’uko bivugwa na Ngomirakiza Joseph wiga muri Groupe Scolaire Masoro.

Abarimu babo babibafashamo kuko bakomeje kubafasha babigisha, babasobanurira ndetse bakanabasubiza mu bizamini biba byaragiye bikorwa.

Aba bana bafite ikizere cy’uko bazatsinda kuko n’abarimu babo babishyizemo ingufu. Gusa ngo hari abana batabyitabira kuko nta mafaranga batanga bityo hakiga abashaka.

Aba bana bakangurira bagenzi babo bitegura gukora ibizamini bya Leta gushyira imbaraga mu kwiga kugira ngo bazabashe kwiteza imbere mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka